Domitilla Mukantaganzwa yarahiriye inshingano nshya nka Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa 12 Ukuboza 2024, ashimangira ko azashyira imbere ubutabera bwihuse kandi buboneye, ku buryo buzanyura Abanyarwanda bose.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yagaragaje ko hari ibikwiye gukorwa kugira ngo ubutabera burusheho kunogera Abaturarwanda, harimo kubanza gukurikirana dosiye uko yatangiye, basanga ari iyakoreshwamo ubuhuza bigakorwa kare aho kuburanisha buri rubanza rugenze mu rukiko.
IGIHE: Ni iki mugiye gushyiramo ingufu nyuma yo kurahirira inshingano nshya?
Mukantaganzwa Domitilla: Icyo tuzibandaho cya mbere ni icyo umuntu mushya wese aheraho, ni ukumenya urwego uko ruteye n’abarugize, kumenya inkiko zigize ubucamanza aho ziherereye. Icya kabiri ni ugufatanya n’abandi mu gushaka ibisubizo ku bibazo bizwi, cyane cyane ikibazo cy’ubwinshi bw’amadosiye ari mu nkiko n’ikibazo umuntu yavuga cy’ubuke bw’abakozi kuko na cyo bakigaragaza nk’ikibazo hanyuma tukazareba uko ingamba zafatwa kugira ngo bikemuke.
Ikibazo kindi gikunze kuvugwa mu nkiko zacu cyangwa se mu butabera muri rusange ni icyo kutanyurwa ugasanga abantu benshi bakemanga ibyemezo by’inkiko, umuntu akavuga ati ‘sinabona ubutabera ntacyo ntanze’ nutsinzwe wese akumva ko bamuguze, icyo rero ni ikibazo abantu bagomba kugira icyo bakoraho kugira ngo abantu benshi banyurwe n’ubutabera.
Ariko aha nanone wakwibaza uti ’ingamba ni izihe?’ Muri make buriya kuburanisha mu nkiko ni uburyo bumwe bwo gukemura amakimbirane ariko hari uburyo bwinshi bwo gukemura amakimbirane. Muri ubwo buryo bwose burya ubutanga umusaruro, ni ugukemura ikibazo ariko n’abakigiranye bagasubirana bakongera bagasabana, bakongera bagatura hamwe, ubwo buryo si ubundi ni uburyo bwo kumvikanisha abafite ikibazo.
Ikigaragara sindinjira mu madosiye cyane ariko mu makuru rusange tuba dufite ni uko amadosiye menshi aba arimo ibyaha bito bito abantu bashobora kumvikanisha uwakoze icyaha n’uwagikorewe ibyo byaha bikaba byakemurwa muri ubwo buryo bwo kubumvikanisha kandi bigatanga umusaruro mwinshi mwiza. Icyo kibazo kiba gikemutse ariko n’abakigiranye bongeye bagasubirana bagakomeza urugendo rwo kwiyubaka.
IGIHE: Ni izihe ngamba nshya zizafasha gukemura ikibazo cy’ibirarane by’imanza mu nkiko?
Mukantaganzwa: Ubwinshi bw’aya madosiye kubukemura si ikindi ni no kubanza kumenya ngo ari mu bihe byiciro, hashingiwe ku cyarezwe. Navuga nk’ibyaha byo mu rwego mbonezamubano, izo ni imanza ushobora gufasha ababuranyi kumvikana yemwe no mu manza nshinjabyaha habaho zimwe mu manza ushobora gukoresha ibyo nagereranya no kumvikanisha uwakoze icyaha n’uwagikorewe na byo bikaba byakwihutisha ubutabera.
Kugira ngo rero ubwo bwinshi bw’imanza bugabanyuke ni uko umuntu abanza kumenya ayo madosiye ni ayahe? Ari mu bihe byiciro kuko nta dosiye isa n’indi, nta na dosiye iba ifite uburemere bumwe n’ubw’indi.
Hariho dosiye iba yoroshye, hari dosiye iba isaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo umenye icyo ukora, habaho dosiye isaba ko abantu koko bayicarira ari benshi, ntabwo zose ziba zingana ariko nanone ingamba navuga itanga umusaruro urambye ni iyo gufatanya n’izindi nzego, abaturage bakigishwa ko gukemura ibibazo ubinyujije mu nkiko atari bwo buryo bwonyine bafite.
Bakwiriye kumenya ko hari ubundi buryo bashobora gukoresha, ndetse ibi nkaba nabihuza n’icyerekezo cya politike y’ubutabera igihugu cyacu cyafashe ubwo Guverinoma yemezaga politike y’ubuhuza na politike mpanabyaha nshya dufite.
Usanga zishaka ko Abanyarwanda benshi bumvikana ndetse n’imihanire y’ibihugu ikaba igarura ubumuntu mu muntu kugira ngo yikosore, kugira ngo yisubireho, agahanwa ni byo ariko afashwa kongera kwiyubaka kugira ngo agaruke mu bandi yiyubake, agirire n’igihugu akamaro.
Izo politike zigomba guhuzwa n’amategeko twagenderagaho cyangwa tukinagenderaho kuko nta yandi arayasimbura, izo rero ni zo zifite igisubizo kirambye kuri ibi bibazo byose dufite mu rwego rw’ubutabera, byaba ari ibibazo by’ubwinshi bw’imanza mu nkiko, cyaba ari n’ikibazo cy’ubucucike mu magereza. Izo politike nizishyirwa mu bikorwa neza bizafasha kubikemura cyane cyane ko hazabamo kwigisha Abanyarwanda kumenya ko hari ubundi buryo ibibazo bafite bishobora gukemurwamo batagombye kujya mu nkiko.
Mufite izihe ngamba zo guca ruswa mu nkiko?
Kurya ruswa ni ingeso y’umuntu ntabwo ari ingeso y’urwego. Ingamba zihari ni izisanzweho, ni uko yaba ari umukozi, yaba ari umucamanza ufatanywe ruswa aba akoze icyaha agomba kubikurikiranwaho. Yemwe ku mucamanza ruswa burya ni akarusho kuko umucamanza wariye ruswa aba yahumanye. Rimwe na rimwe n’Inama Nkuru y’Ubucamanza imufatira ibyemezo agakurwa mu bandi. Icyo kiba ari n’ikibazo gikomeye.
Ruswa rero ni icyaha uretse no ku bacamanza, no ku bandi bantu ni icyaha gikomeye. Nkumva ko ari icyaha kitazihanganirwa. Ariko rero nanone si ukuvuga ko itariho ariko hari n’abantu bayikuririza, ugasanga bavuga ngo iyi dosiye yajemo ruswa ntayajemo, cyane cyane iyo yabaye dosiye yajemo nk’umuntu w’ufite amafaranga cyangwa nk’umuntu w’umuyobozi cyangwa umuntu ufite uko bamubona nk’ukomeye.
Iyo aburana n’undi agatsinda, baravuga ngo buriya hari ikintu yatanze cyangwa se bamubogamiyeho kuko burya ruswa ntabwo ari ngombwa ngo utange ikintu, bashobora no kukureba bakavuga ngo uriya ni kanaka ntabwo naburana na we, ntashobora gutsindwa ntibibaho. Iyo na yo ni indi ruswa.
Ibyo rero byose ni ikintu cy’imibonere y’abantu ku butabera kuko ni inshingano iba ikomeye yo gukomeza kubaka icyizere cy’ubutabera mu baturage.
Twabonye ikoranabuhanga rifasha guca imanza nyinshi mu bihe byashize. Muteganya kuryifashisha byisumbuye mu kugabanya ibirarane by’imanza?
Ikoranabuhanga mu nzego zose sinabivuga mu bucamanza gusa, ni uburyo bufasha kunoza umurimo no kuwihutisha. Ari ibishoboka byakorwa bityo, ariko hari aho byaba ngombwa ko byashoboka ko abantu bahura imbonankubone imanza zikaburanishwa imbonankubone.
Ikindi navuga ni uko ikibazo cy’ubwinshi bw’imanza ntabwo nemera ko ikoranabuhanga ryaba igisubizo mu kuzigabanya. Oya! Kuko buriya imanza nyinshi nkeka ko biterwa n’imyumvire yacu nk’Abanyarwanda. Ubu uwaza akakwiba iyo kayi yawe wakumva ko igisubizo ugomba kugishaka mu nkiko aho kugira ngo ugishake mu bundi buryo kandi birashoboka.
Hari imanza ubona mu nkiko zitagakwiye kuregerwa inkiko. Mubivugaho iki?
Abantu bajya gusangira mu kabari bamara guhaga, babona inkumi itambutse bagaterana amakofi, barangiza bakabigira idosiye kandi byashobokaga ko nibasinduka bari bwiyunge. Imanza tugira z’abagabo n’abagore njyewe iyo natemberaga byose twarabirebaga, bararwanaga, abaturanyi bati ‘ihohoterwa rishingiye ku gitsina’ RIB ikaba iramufashe ejo umugore akaza ati ‘mumpe umugabo wanjye.’
Ibyo rero ni ibintu tugomba gutekereza ko ubutabera ntabwo tubukora kugira ngo tubukore gusa. Ubutabera bugomba gukorwa kugira ngo bukomeze buhuze abantu bukemure ikibazo cyariho ariko abantu bagumane.
Niba abantu bashobora kuganira bagasubira mu byababayeho, bagatekereza kuko njya nibuka umwe watubwiraga ngo twembi twari twasinze, ni nanjye wamutangiye. Iyo abibona atyo ni ukuvuga ngo we n’umugabo we bafite uko bashobora kwicara bakabiganira byaba ngombwa ukabafasha ariko kuvuga ngo urwo rubanza ugiye kuruburanisha ruzarinde rugera aha mu Rukiko rw’Ikirenga, aho nawe uba wigijije nkana cyane cyane ko uba wirengagije uruhande rumwe.
Ibyo rero ni ibintu tugomba kujya tunareba rimwe na rimwe dosiye ku idosiye, abantu bakareba amavu n’amavuko yayo ukaganira n’abo ireba ukareba igishoboka kuko njyewe nemera ko kuburanisha ni ngombwa ku madosiye amwe n’amwe akomeye.
Uwagambanira igihugu twamuburanisha, abarya ruswa, abonona abana, ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu bizaburanishwa ariko ibindi hari ubundi buryo byatekerezwamo abantu bafashe umwanya bagatekereza.
Ntidukore bumashini ngo twumve ngo ni idosiye iraje turayiburanisha, ngo tuvuge ngo amadosiye yose arangana, ntidukore bumashini ngo tuvuge ngo njye ndabyuka njye kuburanisha imanza gusa, hari ubundi buryo tugomba gufatanya n’Abanyarwanda gushaka kuko buriya ugiye mu giturage ukabaza abaturage uti ariko iki kintu abantu bapfaga cy’urubibi murabona cyakemuka gute? Buriya babikubwira.
Abakora mu bucamanza bakwiye kwitwara gute?
Ubutumwa nabaha ni ukubabwira ngo nibashikame dukomeze dufatanye, duteze imbere igihugu cyacu duce imanza zirangwa n’ukuri, duce imanza zitanga ubutabera koko kandi zizira amakemwa, no kujya bita cyane cyane iyo dufata ibyemezo twibaza ngo ese abaturage barabibona bate? Ariko cyane cyane no kwibaza ngo ese njyewe iki cyemezo mfashe gikurikije amategeko? Ese uwaza kumbaza ngo nashingiye kuki, mfite aho nashingiye, ni ko nabyumvaga? Ese niba hari ibyo nafashe ntabyumva niteguye kubibazwa nkabisubiza?
Kuko buriya ufata icyemezo ku muturage agifata ari umuntu umwe cyangwa ari inteko y’abantu batatu cyangwa bangahe ariko iyo kigize ingaruka mbi bijya ku gihugu cyose, bijya ku rwego rwose bakavuga bati ‘ubutabera bwo mu Rwanda ni ubwo’. Abantu rero bakwiye kubizirikana ko iyo ufashe icyemezo kiba cyitirirwa urukiko, kiba cyitirirwa urwo rwego kandi icyemezo kibi aho guhuza Abanyarwanda kirabatanya.
Amafoto:Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!