Urubanza bw’ubujurire rwa Gatongore rwabaye kuwa 09 Nzeri 2026.
Gatongore yarezwe guhabwa ruswa y’ibihumbi 200 Frw na Ntayomba.
Bivugwa ko Ntayomba yari umuhuza, aho yakaga ruswa abaturage na we akayiha Gatongore. Abaturage bakwaga ruswa bamwe muri bo bareganwa ni Emmanuel Niyomugabo na Vuguziga Martin.
Abaregwa batawe muri yombi taliki ya 27 Ugushyingo 2025. Vuguziga Martin we yatawe muri yombi nyuma kuko inzego zibishinzwe zariho zikora iperereza. Bose bafungiye mu igororero rya Huye
Ibyaha ubushinjacyaha burega abaregwa bijya kuvumburwa, ni umwe mu baturage watswe ruswa ajya gutanga amakuru mu nzego z’umutekano na zo zitegura igikorwa cyo gufata abaregwa.
Byose byakometse ku baturage ubushinjacyaha buvuga ko bashakaga kwenga inzoga zitemewe zitwa ’nyirantare’.
Mbere Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo cyo guhamya Gatongore icyaha cyo kwaka no kwakira indonke, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi atandatu na ho Ntayomba ahamwa icyaha cy’ubufatanyacyaha na we ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi atandatu.
Vuguziga ufatwa nk’uwatanze ruswa ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi atandatu na ho Niyomugabo wemera ko yahaye amafaranga Ntayomba ariko atazi ko ari ruswa we ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu.
Icyakora bose barajuriye.
Gatongore James wemeje ko yari incuti na Ntayomba inzego z’umutekano zamufashe zimusanga mu modoka bari kumwe.
Yavuze ko kuba inzego z’umutekano zarabasanganye mu modoka atari ikimenyetso ko Ntayomba yamuhaga amafaranga.
Yagize ati "Ntayomba ndegwa ko yampaye amafaranga nari musanze mu baturage kuko tuziranye cyane kandi yari mu rwego rw’umutekano zirinda umurenge mu busanzwe umuyobozi ntiyigendana njya kumureba ku kabari turajyana njya kunywa lisansi y’imodoka.”
Gitifu Gatongore yavuze ko amafaranga yakiriye yari ay’umugore wa Vuguziga kuko bari bafitanye amakimbirane n’umugore we, baza kumuregera nk’umuyobozi noneho umugore we afata icyemezo ko hari amafaranga yanyuzwa kuri Gitifu Gatongore arayabikuza ayaha umugore wa Vuguziga.
Abunganizi mu mategeko ba Gatongore James bavuze ko ibimenyetso birimo amafaranga yafatanywe no kumufata we na Ntayomba, byose byafashwe binyuranyije n’amategeko.
Umwe mu banyamategeko yagize ati "Buri gihe isaka ribaho iyo hari uhagarariye inzego z’ibanze ariko ntawari uhari bityo ibyakozwe byo gusaka nta mategeko bikurikije."
Gatongore yasabye ko yagirwa umwere agafungurwa urukiko rwabibona ukundi ko yahamwa n’icyaha, hagashingirwa ko yitwaraga neza ndetse yagiriye igihugu akamaro agahanishwa igihano cy’imyaka itatu isubitse.
Ntayomba yemeye ko yahawe ibihumbi 200 Frw ariko ntawayamutumye bityo icyaha yahamijwe cyo kwaka no kwakira indonke cyavaho ahubwo kikitwa kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ntayomba yemera ko yatse amafaranga y’abaturage ntawayamutumye, bahakana ko Gatongore atari yamutumye, agasaba ko yahanishwa igihano cy’umwaka umwe usubitse.
Niyomugabo Emmanuel yemeye ko yahaye amafaranga Ntayomba kugira ngo amushakire ibyangombwa byo kwenga urwagwa kuko yari azi ko Ntayomba agera mu nzego z’ubuyobozi ariko atarazi ko ari ruswa ari gutanga, asaba igihano gisubitse naho
Vuguziga we yireguye avuga ko atahaye ruswa gitifu ahubwo byatewe n’amakimbirane yari afitanye n’umugore maze amafaranga ayanyuza ku muyobozi agasaba ko yagirwa umwere.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Gatongore we ubwe yemera ko yarafitanye ubucuti na Ntayomba amusanga mu kabari maze amuha amafaranga.
Ku bijyanye n’isaka bwavuze ko ntaryabayeho ahubwo inzego z’umutekano zamenyeshejwe ko hari ahagiye kubera icyaha na zo zijya gufata uwakoze icyaha.
Buvuga ko gutanga ruswa no kuyihabwa ari ibintu biba mu ibanga rikomeye, ko inzego z’umutekano zagendeye ku makuru zari zahawe kandi koko zigiye ahabereye icyaha ruswa ziyisangana Gatongore na Ntayomba bari kumwe.
Bwavuze ko Ntayomba ari guhunga icyaha kugira ngo akunde agabanyirizwe igihano ariko inyito y’icyaha avuga ko yahinduka idakwiye guhinduka ndetse Gatongore uhakana ko yahawe amafaranga na Vuguziga nta nyandiko byibura yerekana ko amafaranga yahise ayaha umugore wa Vuguziga.
Bubishimangiza ko mu nzego za leta nta mafaranga atangwa adaherekejwe n’inyandiko na ho.
Kuri Niyomugabo bwavuze ko na we yiyemerera ko yatanze amafaranga kugira ngo abone ibyangombwa byo kwenga inzoga.
Bwavuze ko aho yabishakiraga ari ho ku murenge, ntabihatangirwa ndetse nta nyemezabwishyu agaragaza yahawe bityo bugasaba ko igihano urukiko rwisumbuye rwa Huye rwatanze cyagumaho kuko nta kwibeshya kwabayeho.
Urukiko rwatangaje ko ruzatangaza icyemezo mu Ukwakira 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!