00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasana François woherejwe na Norvège yemeye kuburana

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 29 August 2026 saa 11:40
Yasuwe :

Dusabe Franky wahoze yitwa Gasana François wohorejwe mu Rwanda aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye urukiko ko rwatangira kumuburanisha nubwo agitegereje dosiye ye iri muri Norvège.

Mu iburanisha riheruka ryabereye mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, ku wa 12 Werurwe 2026, Ubushinjacyaha bwavuze ko bwandikiye ubwo muri Norvège, busaba dosiye ya Gasana, busubiza ko iyo baruwa yanyuzwa kuri Minisiteri y’Ubutabera.

Umushinjacyaha yagize ati “Dutegereje igisubizo, ntiturasubizwa.”

Umushinjacyaha yavuze ko Ubushinjacyaha bwagiye aho icyaha cyabereye, bukora iperereza ry’inyongera.

Ati “Twagiye ahabereye icyaha, tubaza abakorewe icyaha mu rwego rwo gukora iperereza ry’inyongera.”

Umunyamategeko wunganira Gasana François, yabwiye urukiko ko uwo yunganira akeneye dosiye yakorewe muri Norvège kuko ari yo bazashingiraho mu kwiregura.

Yavuze ko babonye dosiye yakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), naho ku bijyanye n’iperereza ry’inyongera, yavuze ko batumva impamvu ryakozwe, kuko bo bumvaga iperereza ryararangije.

Ati “Iryo perereza ry’inyongera ryanakozwe dosiye yaramaze kuregerwa urukiko ndetse iburanisha ryaratangiye.”

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko igihe cyose babona ikimenyetso urubanza rutarapfundikirwa, biba byemewe ko cyagaragazwa kandi ibyo babikoze iburanisha ritaratangira.

Umunyamategeko wunganira Gasana François yavuze ko urukiko rwamaze kuregerwa mu mizi bityo nta rindi perereza rikenewe.

Ati “Bikomeje uko urubanza ntirwazarangira, bajya bahora mu iperereza kandi iryo perereza ry’inyongera si urukiko rwaritegetse, bityo iryo perereza ry’inyongera rikwiye kuvanwaho kuko ryanakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Gasana yavuze ko hakenewe dosiye yakorewe muri Norvège kuko itandukanye n’iyatanzwe mu Rwanda.

Ati “Ubwo bazanaga ibimenyetso mu mwaka wa 2019, bavuze ko iperereza ryarangiye kandi muri iyo dosiye ya Norvège byanditsemo ko iperereza ryarangiye.”

Urukiko rwemeje ko ibiri muri iryo perereza ry’inyongera byazavugwaho kuko ari rwo, ari na Gasana, batazi ibikubiyemo, bitewe n’uko Ubushinjacyaha bwabishyizemo butinze.

Urukiko kandi rwemeje ko kubona dosiye yo muri Norvège ari uburenganzira bwa Gasana mu gihe ayisabye, bityo iburanisha rikazakomereza igihe iyo dosiye izaba yamaze kuboneka.

Amakuru IGIHE yamenye dosiye ya Gasana yo muri Norvège itaraboneka gusa we ubwe yasabye ko mu gihe itaraboneka urubanza rwaba rutangiye nubwo bakiyitegereje, bityo rukazasubukurwa muri Nzeri 2026.

Gasana w’imyaka 54 yoherejwe na Leta ya Norvège mu 2025. Avuka mu Kagari ka Gitabage, Umurenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, akaba aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside.

Gasana yaburaniye mu nkiko zo mu gihugu cya Norvège asaba kutoherezwa kuburanira mu Rwanda, gusa zatesheje agaciro ubusabe bwe, zitegeka ko agomba kuburanira mu Rwanda, ubu akaba afungiye mu Igororero rya Nyanza.

Gasana yoherejwe na Leta ya Norvège, atabwa muri yombi akigera ku kibuga cy'indege cya Kigali
Yari yaranze kuburana mu gihe dosiye ye yakorewe muri Norvège itaragera mu Rwanda
Gasana yoherejwe na Leta ya Norvège, atabwa muri yombi akigera ku kibuga cy'indege cya Kigali
Yari yaranze kuburana mu gihe dosiye ye yakorewe muri Norvège itaragera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages