Uru rubanza rwabaye ku wa 6 Gashyantare 2023. Icyaha bakurikiranyweho cyabaye mu mpera z’umwaka ushize mu mudugudu wa Ngarama, Akagari ka Mbabe, Umurenge wa Masaka.
Umwe mu baregwa yasangiye inzoga na Nyakwigendera amaze kuyinywaho ahita apfa, uwo ukekwa yaje gufatwa avuga ko inzoga yahaye nyakwigendera yari irimo uburozi, akaba yaramwishe kubera ko yari yahawe akazi n’abantu bari bafitanye ikibazo na nyakwigendera, ndetse bamwemera miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Abatanze ikiraka cyo kwica nyakwigendera ngo babitewe n’uko umuvuzi bivurizagaho yababwiye ko umuntu wabarogaga ari Nyakwigendera bakwiriye gushaka uburyo bamwikiza.
Uwo muvuzi ngo yabijeje kubibafashamo ndetse abaca amafaranga menshi biba ngombwa ko bagurisha isambu yabo kugira ngo bayabone.
Abaregwa bose bahakanye icyaha bari mu rukiko, icyemezo kuri uru rubanza kikazasomwa tariki ya 13 Gashyantare 2023 nk’uko Ubushinjacyaha bubitangaza.
Iki cyaha cyo kuroga, gihanishwa igifungo cya burundu, hashingiwe ku ngingo ya 110 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!