Imibare mishya yatangajwe n’Ikigo cy’Ubuzima Rusange cya RDC igaragaza ko hamaze kuboneka abarwayi 8.067, muri bo 3.901 bakaba barapfuye. Ibi bivuze ko hafi 48,4% by’abanduye iki cyorezo bapfuye.
Iki cyorezo cyatangajwe ku mugaragaro ku wa 15 Gicurasi 2026, kikaba ari icya 17 cya Ebola cyibasiye RDC. Africa CDC ivuga ko nubwo umuvuduko w’ubwandu watangiye kugabanuka, icyorezo kitarashyirwa munsi y’ubugenzuzi.
Ikibazo gikomeye ni uko ubu bwoko bwa Ebola buzwi nka Bundibugyo butarabonerwa urukingo cyangwa umuti, nubwo hari imiti n’inkingo biri kugeragezwa.
Kurwanya iki cyorezo kandi birimo kugorana kubera intege nke z’inzego z’ubuzima, imiterere y’uturere tumwe tugoye kugeramo, intambara zikomeje mu Burasirazuba bwa RDC ndetse no kutizera ingamba za Leta mu baturage.
Mu Mujyi wa Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, umwe mu bayobozi ba UDPS, Marie-Celestin Karondwa, yishwe nyuma yo kujya kuri radiyo asobanura ingamba zo kwirinda Ebola, ibintu inzego z’ubuzima zivuga ko bigaragaza ubukana bw’ukutizera Leta muri bamwe mu baturage.
Mu Ntara ya Ituri, ibigo by’ubuzima biracyafite ubushobozi buke bwo kwakira abarwayi, mu gihe muri Tshopo hamaze kugaragara ikibazo cy’ibura ry’inkingo z’igerageza.
OMS yatangaje ko urugamba rwo kurwanya Ebola muri RDC rutararangira, mu gihe Amerika iherutse gutangaza inkunga y’inyongera ya miliyoni 267$, hashakwa nibura miliyari 2$ zo guhangana n’iki cyorezo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!