“Dr”. Rutunga Venant yoherejwe n’u Buholandi mu Rwanda muri Nyakanga 2021, kugira ngo akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi yashinjwaga.
Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bumusabira guhamywa ibyaha ndetse no gufungwa burundu.
Urukiko rwagaragaje ko kuba Dr. Venant Rutunga ubwe yiyemerera ko yagiye kuzana abajandarume kuri Perefegitura ya Butare nyuma bakica Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya ISAR Rubona yari akuriye bityo ko yabigizemo uruhare.
Rwagaragaje kandi ko ibyo hari n’abatangabuhamya babimushinje kuba ari we wagiye kuzana abo bajandarume bagize uruhare mu kwica abari bahungiye muri icyo kigo.
Nubwo we yavugaga ko yagiye kubazana byemejwe n’inama yari yahuje abakozi bo muri ISAR Rubona ngo babacungire umutekano, ibyo bakoze nyuma adakwiye kubiryozwa, Urukiko rwo rwashimangiye ko ibyo avuga nta shingiro bikwiye guhabwa.
Urukiko kandi rusanga Dr. Rutunga Venant nta buhiri, umuhoro n’ibindi we ubwe yigeze afata ngo yice Abatutsi.
Rwategetse ko ahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 20.
Urukiko rwavuze ko Dr. Rutunga yagombaga guhanishwa igifungo cya burundu ariko kuba yarorohereje urukiko kuva urubanza rwatangira kuburanishwa byatumye rukigabanya kikaba imyaka 20.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 na mbere yayo, Dr. Rutunga yari umuyobozi mu kigo cya ISAR Rubona cyari giherereye mu Karere ka Huye.
Uyu mugabo w’imyaka 77 avuka mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.
Indi nkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-rutunga-venant-yemereye-urukiko-ko-yasabye-abajandarume-muri-jenoside
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!