00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Rwamucyo yashinjwe kuyobora mu ibanga ikinyamakuru ‘Kangura’

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 July 2026 saa 06:00
Yasuwe :

Umutangabuhamya yabwiye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa ko Dr. Eugène Rwamucyo yayoboraga mu ibanga ikinyamakuru Kangura cyakwirakwizaga ingengabitekerezo ya Jenoside n’amagambo yuzuye urwango.

Dr. Rwamucyo azwi cyane mu Mujyi wa Butare bitewe n’inshingano yari ahafite cyane cyane iy’ubuyobozi bw’ikigo cy’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi rusange (CUSP).

Mu mpera za 2024, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwamuhamije ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27. Ari kuburana ubujurire muri uru rukiko kuva tariki ya 9 Kamena 2026.

Ku munsi wa 17 w’urubanza rw’ubujurire rwa Dr. Rwamucyo, urukiko rwumvise ubuhamya bw’abantu bane barimo w’imyaka 70 y’amavuko. Yasobanuye ko azi uyu muganga kuva mbere ya Jenoside, yiga mu iseminari.

Uyu mutangabuhamya yagaragaje ko Dr. Rwamucyo yangaga Abatutsi, kandi ko yagenzuraga ikinyamakuru Kangura cyasohoraga amakuru buri cyumweru, akanakiyobora mu murongo w’ubuhezanguni cyagenderagaho.

Kangura yatangiye gukora mu 1990 ubwo ingabo za RPA zatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda. Mu Ukuboza k’uwo mwaka, cyasohoye ‘Amategeko 10 y’Abahutu’ yanditswe na Habyarimana Gitera Joseph wayoboye ishyaka APROSOMA.

Aya mategeko yibasiraga cyane Abatutsi, akangurira Abahutu kutagirana na bo umubano uwo ari wo wose, atagatifuza ibikorwa bibagirira nabi. Ni ikimenyetso cy’urwango rukomeye rwabibwe mu Banyarwanda mu butegetsi bwabanje.

Yavuze ko nubwo Ngeze Hassan ari we wari umwanditsi mukuru wa Kangura, Dr. Rwamucyo ari we wamuyoboraga, akanaha inshingano abandi banyamakuru bacyo.

Ati “Ndashimangira ko buri cyumweru, Eugène Rwamucyo yatangaga uburenganzira bwo gusohora ikinyamakuru. Yakosoraga amakosa yose, yari umutozi utaboneka.”

Umunyamategeko Me Alice Zarka wunganira abakorewe ibyaha yabajije umutangabuhamya niba hari aho Dr. Rwamucyo yari ahuriye n’itsinda ryayoboraga u Rwanda ryari rizwi nk’Akazu, asubiza ko afitanye isano na ko nk’umuntu ukomoka mu majyaruguru y’igihugu.

Umutangabuhamya yagaragaje Dr. Rwamucyo nk’uwari ‘umukozi wa Habyarimana’ wahigaga Abatutsi kandi ko yagenzuraga bariyeri yari imbere ya Hôtel Faucon i Butare. Yavuze kandi ko we na Vincent Nizeyimana ari bo bakoraga urutonde rw’abahanga batagiraga uruhare muri Jenoside.

Ku bahanga b’i Butare bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu mutangabuhamya yasobanuye ko Dr. Rwamucyo ari we wabibajyanyemo, kandi ko ari na we washinze ishami ryitwaga ‘Power’ mu mashyaka nka MDR.

Umunyamategeko wa Rwamucyo, Me Fellous Daniel, yamubajije uruhare rw’abahanga muri Jenoside, amusubiza ko amashuri yabo yapfuye ubusa kuko bagombaga kuyifashisha bubaka sosiyete, aho kuyisenya.

Ati “Kubera iki ujya kwiga kandi udashaka gufasha Isi gutera imbere, ugakora ibibi, ukica abantu aho kubatabara? Uko mbyumva, ibyo ntibyumvikana.”

Uyu mutangabuhamya yagaragaje ko Dr. Rwamucyo yakabaye yarihanye, agasaba imbabazi hakiri kare. Yavuze ko uru rubanza nirurangira, yiteze ko uyu muganga azicuza, agasubira muri sosiyete, agasaba imbabazi.

Dr. Eugène Rwamucyo yagaragajwe nk'uwari ufite ijambo rikomeye mu kinyamakuru Kangura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages