00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Ntezilyayo yeretse abiga muri ILPD ibanga ryo gukoresha AI mu butabera

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 14 March 2026 saa 09:53
Yasuwe :

Dr. Ntezilyayo Faustin wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda yeretse abiga amategeko mu Ishuri Rikuru Ryigisha Rikanateza Imbere Amategeko (ILPD), uko bakwiye kwitwara mu Isi y’ikoranabuhanga, iho iri kwigarurirwa n’ubwenge buhangano buzwi nka AI, aho n’abanyamategeko batagomba gusigara inyuma, ariko ntibanatakaze ubunyamwuga.

Ibi yabigarutseho ku wa 13 Werurwe 2026, mu kiganiro-somo yahaye abanyeshuri biga muri ILPD, ku cyicaro cyayo giherereye mu Karere ka Nyanza.

Dr. Ntezilyayo, yagaragaje ko AI iri guhindura umwuga w’amategeko kuko yagura ibikoresho n’uburyo abavoka, abacamanza n’inzego z’ubutabera bakora akazi kabo, bigatuma akazi gakorwa neza kandi vuba, ari nako bivugurura uburyo serivisi z’amategeko zitangwamo.

Muri iki kiganiro, Dr. Ntezilyayo yeretse abanyeshuri ko AI itaje gusimbura abantu mu mikorere, ahubwo izabafasha gukora byinshi kandi byiza.

Ati “AI ntigamije gusimbura abavoka, ahubwo igomba kumvikana nk’ikoranabuhanga rifasha kandi riteza imbere akazi k’abakora mu by’amategeko, ndetse n’indi mirimo yose ijyanye n’amategeko. Abavoka n’abacamanza bagomba kumva ko ikoranabuhanga rishimangira ubutabera, aho kubugabanya cyangwa kubutesha agaciro.”

Abiga muri ILPD na bo bavuze ko biteguye kuyoboka AI kugira ngo boroherwe n’akazi kabo aho gutsimbarara ku byahise, ariko kandi ko batazajya bafata amakuru itanga buhumyi nk’uko babigiriwemo inama.

Uwitwa Ngoga Emmy, umwe muri bo ati “Twasanze AI yarazanye iterambere ryinshi ryihutisha akazi. Ihuza amakuru menshi, ikabasha gusubiza vuba icyo uyibajije bidatinze, twasanze ari uburyo bwiza bwo kwiyambaza muri iki gihe.’’

Umuyobozi ushinzwe Amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur, yabwiye IGIHE ko iki kiganiro bagiha agaciro gakomeye kuko kigaruka ku myitwarire n’indangagaciro bikwiye kuranga abari mu mwuga w’amategeko muri iki gihe, cyane cyane bitewe n’ikoreshwa rya AI.

Ati “ILPD yifuza ko aba banyeshuri basesengura byimbitse uburyo ikoreshwa rya AI ryazamura ubushishozi bwabo mu gufata ibyemezo by’umwuga wabo w’amategeko. Twifuza ko urwego rw’amategeko rukomeza kujyana n’indangagaciro zuje ubunyamwuga, ubunyangamugayo n’iyubahirizwa ry’amategeko, kuko ni bwo tuzaba twubatse urwego rw’ubutabera ruhamye, ariko kandi rutirengagije ikoranabuhanga rigezweho.”

Muri iki kiganiro kandi, wabaye n’umwanya ku banyeshuri aho bagiye basobanuza ibyo bibaza kuri AI, aho nk’uwitwa Muhozi Eric Siboyintore, yabajije niba AI itazaca intege imitekerereze no gusesengura k’ubwenge bwa muntu.

Dr. Ntezilyayo, yamusubije ko ibyo atari byo, ahubwo ko ifasha mu gukora neza byinshi kandi byiza, yemera ko hari ibizahinduka koko nk’uko n’ubundi hari ibiri kugenda bivaho kubera ikoranabuhanga, nko kwandikisha intoki, kubara mu mutwe n’ibindi,...ariko kandi gushyira mu gaciro kwa muntu (critical thinking) byo bitazigera bicika.

Kabatesi Déborah we yibajije niba u Rwanda rwaba rwariteguye ku mategeko agenga AI kugira ngo irusheho gukora naza, na we asubizwa ko bikiri mu ntangiriro ariko biri mu nzira yo gufata umurongo, ayo mategeko akajyaho, kuko no mu bindi bihigu bikiri mu myiteguro yo gushyiraho ayo mategeko.

Dr. Ntezilyayo Faustin yabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kuva mu Kuboza 2019, kugeza mu Kuboza nanone 2024, akaba afite inararibonye mu mategeko.

Muri iki kiganiro herekanywe ko AI ari inyunganizi idakwiye gutera ubwoba abantu nk'uko bamwe babitekereza
Abiga amategeko bari bakurikiye badashaka icyabacika muri iki kiganiro
Kabatesi Déborah we yibajije niba u Rwanda rwaba rwariteguye ku mategeko agenga AI, abwirwa ko nk'ahandi hose ku Isi ari kunozwa
Dr. Ntezilyayo Faustin wigeze kuba Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga mu Rwanda, yasabye abiga amategeko kuri ILPD gutinyuka AI kuko ntacyo ije kubafasha imikorere inoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages