00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Munyemana wahamijwe ibyaha bya Jenoside yanze gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Rwamucyo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 June 2026 saa 10:50
Yasuwe :

Dr. Sosthène Munyemana ufungiwe muri gereza ya Fleury-Merogis mu Bufaransa azira ibyaha bya Jenoside yahamijwe, yanze gutanga ubuhamya mu rubanza rw’ubujurire rwa Dr. Eugène Rwamucyo ruri kubera mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris.

Mu rubanza rwa mbere rwa Rwamucyo rwabaye mu mpera za 2024, Munyemana wari utegereje kujurira yari yatumijwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa kugira ngo atange ubuhamya kuko aba bombi baziranye nk’abakoreye mu Mujyi wa Butare.

Icyo gihe, Dr. Munyemana wahawe akabyiniriro ka ‘Umubazi wa Tumba’ yasubije Ubushinjacyaha ko atatanga ubuhamya, asobanura ko we na Rwamucyo baregwa ibyaha byakorewe ahantu hamwe, i Butare.

Urubanza rw’ubujurire rwa Munyemana rwabereye mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris muri Nzeri n’Ukwakira 2025, rushimangiye ibyaha yahamijwe mu 2023, rumukatira igifungo cy’imyaka 24.

Ubwo urubanza rw’ubujurire rwa Dr. Rwamucyo rwategurwaga, Ubushinjacyaha bwatumije Dr. Munyemana, bufite icyizere ko azava ku izima kubera ko urubanza rwe rwarangiye ariko arabyanga.

Umuryango CPCR uhagarariye abakorewe ibyaha mu rubanza rwa Dr. Rwamucyo wasobanuye ko ubwo Dr. Munyemana yangaga kuva ku izima, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwamusabye kujya kubwira urukiko ko adashaka gutanga ubuhamya.

Dr. Munyemana w’imyaka 70 y’amavuko yagejwe ku rukiko ku wa 24 Kamena, ahawe ijambo amenyesha urukiko ko atigeze ahindura icyemezo yafashe, asubiramo adashaka gutanga ubuhamya kuri Dr. Rwamucyo, bityo ko kurahirira kuvuga ukuri bitari ngombwa.

Yagize ati “Ndagira ngo mbere na mbere mbabwire ko nanze gutanga ubuhamya. Sindahira, sinshaka gutanga ubuhamya.”

Ubushinjacyaha n’abanyamategeko bunganira abakorewe ibyaha ntacyo bavuze ku cyemezo cya Dr. Munyemana, gusa umwe mu bunganira Dr. Rwamucyo, Me Siari Michèle, yavuze ko kudatanga ubuhamya k’uyu Munyarwanda kurimo ikibazo.

Dr. Rwamucyo w’imyaka 67 y’amavuko yabaye Umuyobozi w’ikigo cy’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyari gishinzwe ubuvuzi (CUSP), i Butare kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu byo ashinjwa harimo kwitabira inama zafatiwemo ibyemezo byo kwica Abatutsi i Butare, kuyobora ibikorwa byo gushyingura imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside no gutegeka ko abakomeretse bicwa buhorobuhoro, abandi bagashyingurwa bakiri bakiri bazima.

Tariki ya 30 Ukwakira 2024, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Dr. Rwamucyo icyaha cya Jenoside, kuba mu mugambi wo gukora Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27.

Dr. Munyemana we yize ibijyanye no kuvura indwara zifata imyanya myibarukiro y’abagore muri Kaminuza ya Bordeaux II mu Bufaransa, akorera mu bitaro bya Butare.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Munyemana yari atuye muri Selile ya Gitwa i Tumba. Yashinjwe kugira uruhare mu bwicanyi bwahakorewe no mu bindi bice nko mu mujyi wa Butare.

Abatangabuhamya bahamije ko Dr. Munyemana yari afite urufunguzo rw’ibiro bya Segiteri ya Tumba, aho yafungiraga Abatutsi mbere yo kubica.

Dr. Rwamucyo wabaye umuganga i Butare ari kujuririra igifungo cy'imyaka 27 yakatiwe mu 2024
Dr. Munyemana yabwiye urukiko ko atatanga ubuhamya mu rubanza rwa Rwamucyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages