Bivuze ko asabwa kwitwararika akirinda kugwa mu bindi byaha mu gihe cy’imyaka itanu.
Kuri uyu wa Gatatu saa tanu ni bwo Urukiko Rukuru rwasomye umwanzuro ku rubanza rwa Munyakazi. Uregwa ntiyari ari mu rukiko uru rubanza rusomwa.
Umucamanza yavuze ko ubujurire bwa Gahima Abdoul ureganwa na Munyakazi nta shingiro bufite, ategeka ko afungwa imyaka itanu agacibwa n’ihazabu ya miliyoni imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.
Urubanza rwatangiye kuburanishwa mu bujurire mu Gicurasi 2021. Mbere y’uko rutangira kuburanishwa icyo gihe rwari rumaze gusubikwa inshuro zirindwi.
Ku wa 16 Ukwakira 2020 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwakatiye Dr Isaac Munyakazi igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni mu gihe Abdoul Gahima we yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni imwe n’igice.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!