Ingabire washinze ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, yatawe muri yombi tariki ya 19 Kamena 2025, hashingiwe ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Kigali.
Urukiko Rukuru rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Ingabire akekwaho kuba mu mugambi w’abantu icyenda barimo umunyamakuru Nsengimana Theoneste, bashinjwa kwitabira amahugurwa yo gukuraho ubutegetsi.
Ingabire yemeye ko umunani muri aba bantu, havuyemo umunyamakuru Nsengimana, bahoze ari abayoboke ba DALFA-Umurinzi, ariko ko iri shyaka atari ryo ryateguye aya mahugurwa, kandi ngo we ubwe ntiyari ayazi.
Ubushinjacyaha Bukuru ku wa 30 Kamena bwatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabushikirije dosiye ya Ingabire ku wa 24 Kamena nyuma yo kumukoraho iperereza.
Bwasobanuye ko nyuma yo gusuzuma dosiye ya Ingabire, bwafashe icyemezo cyo kuyiregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburanishwe ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Buti “Nyuma yo kuyisuzuma, Ubushinjacyaha bwafashe icyemezo cyo kuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburanishwe ku ifungwa ry’agateganyo.”
Ubushinjacyaha Bukuru bwasobanuye ko ibyaha Ingabire akurikiranyweho birimo ibihungabanya umudendezo w’igihugu.
Inkuru bifitanye isano: Icukumbura ku bimenyetso bishinja Ingabire gushaka guhirika ubutegetsi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!