Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hagarukwa cyane ku nkuru zivuga kuri ‘Château le Marara’ n’ubukwe bwayibereyemo ababukoze bavuga ko bahawe serivisi mbi cyane.
Ni ibyabereye mu bukwe bwa Hajj. Shadadi Musemakweri usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Motors Ltd, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC na Uwera Bonnette, buherutse kuhabera bwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.
Nyuma y’ubwo bukwe bwamaze iminsi itatu, Musemakweri na Uwera bandikiye iyi hoteli ibaruwa igaragaza ko batishimiye serivisi bahawe ndetse baka n’impozamarira.
Bashinja iyi hoteli kubura umuriro bya hato na hato ndetse hakaba nta nyunganizi yawo yari ihari, kudakurikirana ibibazo byabayeho muri icyo gihe, gutanga serivisi mbi, guhindagura ibiciro babahereyeho ibintu, ibibazo by’isuku nke, kwica amasezerano no gutanga serivisi zidahwanye n’urwego iyi hoteli bivugwa ko iriho.
Ku bw’ibyo basaba kwishyurwa amafaranga yose y’ijoro rimwe ku bashyitsi bose, nk’impozamarira ku burangare bukabije n’imikorere itanoze.
Basaba kandi kwishyurwa 40% y’amafaranga yishyuwe ku biribwa kubera ko serivisi zitageze ku rwego bari baremeranyijjwe. Bavuga ko izina ryabo ryangiritse kubera abashyitsi bari batumiye bari abavuga rikijyana mu Rwanda no hanze barenga 40, bafite ababakurikira basaga miliyoni 6 ku mbuga nkoranyambaga.
Bati “Aba bose babonye ibibazo byabaye kandi biteguye kubihamya ku karubanda cyangwa mu rukiko nibiba ngombwa. Niba ikibazo kidakemutse neza, bashobora kwangiza izina rya hotel mu buryo budasubirwaho.”
Bavuga ko ubukwe bwabo bwari bumaze umwaka urenga butegurwa, ariko aho kwishimira uwo munsi, bakaba barasigaye bafite ihungabana, agahinda n’isoni imbere y’imiryango n’inshuti.
Ntibyagarukiye aho kuko ku mbuga nkoranyambaga iby’ubwo bukwe byakomeje kuba igitaramo ndetse na Hotel iza kwandika isubiza iyo baruwa ariko ihakana ibirego byayishinjwaga.
Ubuyobozi bwa Hotel bwahisemo kwifashisha inzira y’ubutabera, bugana Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB burega abo bageni.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemereye IGIHE ko bazi iby’icyo kibazo kandi ko hari gukorwa iperereza ariko yirinda kugira byinshi abitangazaho ngo bitaribangamira.
Ati "Iyo dosiye turayizi kandi iri gukorwaho iperereza. Nta byinshi twavuga, bitaribangamira."
IGIHE yamenye ko mu kirego cyatanzwe n’Umunyamategeko Me Murangwa Faustin yavuze ko barega Musemakweli Bonnette kubera gukangisha gusebanya bitera igihombo cy’igihe kirekire mu ishoramari kandi abigambiriye.
Hari kandi gukoresha uburiganya kugira ngo agere ku nyungu zo kutishyura fagitire no gusubizwa amafaranga.
Yasobanuye ko hoteli yunganira yagiranye amasezerano yo kwakira ubukwe bwe kuva ku wa 3 kugeza ku wa 6 Nyakanga 2025 ahakirira abashyitsi be muri hoteli, ibirori byo gukwa n’ubukwe nyirizina byarabaye kandi byubahirije ibikubiye mu masezerano.
Yavuze ariko ko yaje gusohoka hari amafaranga atishyuye ya fagitire y’ibyo bariye bakananywa ingana na 5.281.950Rwf arimo 3.170.790 Frw y’ibiribwa n’ibinyobwa byatanzwe ku wa 3 Nyakanga, na 1.898.160 Frw y’abashyitsi 88 barenzeho ku wa 4 Nyakanga.
Yerekanye ko uwo mugeni yifashishije imbuga nkoranyambaga mu guharabika no gusebya hotel nk’uko yari yabiyikangishije.
Yakomeje agaragaza ko Musemakweli Bonnette n’ibyitso bye ku mbuga nkoranyambaga cyangwa abafatanyabyaha bakurikiranwaho icyo cyaha kuko bikomeje konona ubucuruzi bwa Chateau Le Marara Ltd, anasaba ko umugeni yategekwa kwishyura umwenda afitiye hoteli.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!