Kalisa yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 4 Nzeri 2025, akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo ndetse no gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo tariki ya 25 Nzeri 2025, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Camarade akurikiranyweho kunyereza ibihumbi 21$ by’Amadolari.
Bwasobanuye ko aya mafaranga yari mu Madolari 43.621 yari yagenewe ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, arimo icumbi n’amafunguro, ubwo yari yagiye muri Nigeria mu 2024.
Tariki ya 29 Nzeri, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Camarade akekwaho ibyaha, rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.
Camarade yahise ajuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuko atanyuzwe n’umwanzuro, ariko tariki ya 20 Ugushyingo 2025 na rwo rwanzuye ko akomeza gufungwa by’agateganyo, mu gihe we yasabaga ko yakwemererwa kuburana adafunzwe.
Na none ntiyanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko, afata icyemezo cyo gutanga ikirego mu Rukiko Rukuru rwa Kigali kugira ngo rutegeke ko afungurwa by’agateganyo, azaburane atari mu igororero.
Ingingo ya 96 y’Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, igika cyayo cya gatatu, iteganya ko ukurikiranyweho icyaha ufunzwe by’agateganyo ashobora gusaba urukiko yarezwemo urubanza remezo gukuraho icyemezo kimufunga cyangwa ko afungurwa by’agateganyo.
Urukiko ruca urubanza kuri icyo kirego gisaba ifungurwa ry’agateganyo mbere y’uko rusuzuma urubanza rwose mu mizi yarwo.
Urukiko Rukuru rwa Kigali rwakiriye ikirego cya Camarade, rwanzura ko azaburana tariki ya 15 Kamena 2026 ariko rwaje kwimurirwa ku wa 22 Kamena 2026.
Kuri uyu wa 22 Kamena 2026, Kalisa Adolphe wari wageze ku Rukiko yiteguye kuburana, yabwiwe ko urubanza rutakibaye kuko umucamanza uzaruburanisha yagize indi mirimo (inama yitabiriye).
Urukiko rwahise rurwimurira ku wa 23 Kamena 2026 saa Tatu za mu Gitondo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!