00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bishop Harerimana yahamijwe ubuhemu no kugurisha ikintu cy’undi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 April 2026 saa 05:12
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije Bishop Harerimana Jean Bosco wayoboraga Itorero Zeraphat Holy Church ibyaha by’ubuhemu no kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka ine isubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu yo miliyoni 1 Frw.

Bishop Harerimana kandi yategetswe kwishyura Monique Nyiratuza Rudacogora indishyi za miliyoni 2,5 Frw na miliyoni 24 Frw z’agaciro k’imodoka ye yagurishije.

Ubushinjacyaha bwatanze ikirego bugaragaza ko Nyiratuza Monique, yahaye Bishop Harerimana ibibanza bibiri biri mu Karere ka Rubavu n’ikibanza kimwe kiri mu Karere ka Gasabo i Gasogi.

Nyiratuza yaje gushiduka uwo mutungo Bishop Harerimana yarawanditse ku Itorero rya Zeraphat Holy Church ndetse ntiyongera kubigiraho uburenganzira.

Yanamusigiye imodoka yo mu bwoko bwa fortuna ariko ngo yaje kuyigurisha atabizi aguramo indi modoka yo mu bwoko bwa Vigo.

Ubushinjacyaha bwareze Bishop Harerimana icyaha cy’ubuhemu n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate.

Bwasabye Urukiko kubimuhamya rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka 1 n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw n’igihano cy’igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ku cyaha cy’ubuhemu.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko habayeho impurirane mbonezamugambi, busaba ko ibihano yasabiwe kuri buri cyaha byateranywa nk’uko itegeko ribiteganya agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1,5 Frw.

Ku rundi ruhande Monique Nyiratuza Rudacogora yisunze Ubushinjacyaha yaregeye indishyi asaba ko Bishop Harerimana yakwishyura indishyi z’arenga miliyoni 400 Frw.

Ubushinjacyaha bwashingiye ku mvugo za Nyiratuza, iz’abatangabuhamya bo ku Gisenyi na bamwe mu bakirisitu ba Zeraphat bemezaga ko iyo mitungo ari iya Nyiratuza.

Urukiko rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bimwe.

Rwemeje ko Bishop Harerimana Jean Bosco ahamwa n’icyaha cy’ubuhemu ku bibanza bibiri biri mu Karere ka Rubavu ariko ko bitamuhama ku kibanza kiri i Kigali.

Urukiko kandi rwemeje ko Bishop Harerimana n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangamo ingwate.

Ruhanishije Bishop Harerimana igifungo cy’imyaka ine isubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Urukiko kandi rwategetse ko ikirego cy’indishyi cya Nyiratuza Monique gifite ishingiro kuri bimwe, rutegeka Harerimana kwishyura indishyi ya miliyoni 2,5 Frw, gusubiza agaciro k’imodoka ye ya Fortuna yagurishijwe kangana na miliyoni 24 Frw.

Nta cyemezo cyafashwe ku mitungo iherereye i Rubavu kuko yanditse kuri Zeraphat Holy Church.

Bishop Harerimana Jean Bosco afite urundi rubanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.

Ni urubanza areganwamo n’umugore we aho Ubushinjacyaha bwamusabiye guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi naho umugore we agahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.

Icyemezo kuri urwo rubanza kizatangazwa ku wa 14 Gicurasi 2026.

Bishop Harerimana yahamijwe ubuhemu no kugurisha ikintu cy’undi akatirwa igihano gisubitswe
Bishop Harerimana yategetswe kwishyura uwamuregaga indishyi ya miliyoni 2,5 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages