Amakuru IGIHE ifite yemeza ko iki cyemezo uyu mugore yagifashe abifashijwemo n’umuryango we.
Munyenyezi Béatrice akurikiranyweho n’ubushinjacyaha ibyaha bigera kuri birindwi yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu byo akurikiranyweho harimo icyaha cyo kwica n’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa butaziguye abantu gukora Jenoside.
Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyaha cyibasiye inyoko muntu.
Mu Kiganiro Me Gatera Gashabana yahaye IGIHE yavuze yirukanywe mu kazi yari yahawe.
Yagize ati “Ni byo koko twamaze gusesa amasezerano twari dufitanye n’umukiliya wacu ariko ni ibintu bisanzwe.’’
Me Gatera yavuze ko amasezerano yo kunganira Munyenyezi Béatrice bari barayagiranye n’umuryango we ariko nyuma baza gusesa ayo masezerano habayeho ubwumvikane bw’impande zombi.
Ati “Uko umuntu agushyiraho ni nako akuvanaho. Arabyuka mu gitondo akavuga ngo sinkushaka kandi ntiwabyanga kuko urubanza ruba ari urwe.”
Aya masezerano yasheshwe, Me Gatera Gashabana na Me Buhuru Pierre Célestin baramaze kumwunganira mu gihe cy’ifunga n’ifungurwa ndetse n’ubujurire yakoze ku gifungo yahawe cy’iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nibo bamujururiye.
Me Gatera Gashabana yirinze kuvuga icyaba cyaratumye ayo masezerano aseswa.
Béatrice Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 yohorejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!