00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barikana Eugène wahoze ari Umudepite yasabiwe gufungwa imyaka ibiri

Yanditswe na
Kuya 23 May 2024 saa 11:36
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwasabiye Barikana Eugène wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, gufungwa imyaka ibiri nyuma yo gusanganwa intwaro iwe mu rugo.

Urubanza rwa Depite Barikana rwabaye kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge aho yaburanye yemera icyaha agasaba gukurirwaho ibihano.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024.

Barikana yatakambye amarira aragwa

Eugene Barikana yatakambiye urukiko amarira aragwa ubwo yarimo asobanura uburyo yakoreye igihugu imyaka 30 iherezo rikaba rigiye kuba iryo gufungwa.

Umucamanza yatangiye abaza Barikana niba yiteguye kuburana, asubiza ko yiteguye, amubaza niba yiburanira cyangwa niba afite umwunganizi, asubiza ko yiburanira.

Umucamanza yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo busobanure icyo burega Barikana kandi bubitangire ibimenyetso.

Umushinjacyaha yabwiye Urukiko ko Eugene Barikana akurikiranyweho icyaha kimwe, cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yakomeje asobanura ko kwa Barikana hafatiwe gerenade yo mu bwoko bwa Stick hamwe n’ububiko bw’amasasu (magazine) irimo amasasu 10.

Ibi byamenyekanye ubwo Barikana yari yimutse, akagurisha inzu na bimwe mu bikoresho byari biyirimo mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyakabanda.

Mu bikoresho Barikana yagurishije hari harimo akabati kaguzwe n’uwitwa Hitimana, wakagejeje iwe maze agafunguye asangamo izo ntwaro, maze ahita ahamagara Barikana arabimubwira, maze ahita amusubiza ngo abijyane mu rugo yakuyemo akabati, abishyire imbere y’igipangu mu ndabo.

Ubwo abakarani bari baje kwikorera ibindi bikoresho byari byahasigaye, umwe muri bo yashatse igitambaro yafatisha akandi kabati k’ibirahure ngo bitamutema mu kiganza, maze ajya gushakira mu byatsi hanze y’igipangu.

Uyu ni we wabonye igitambaro mu ndabo, akuruye asanga hazingiyemo intwaro, maze bamenyesha uwaguze iyo nzu, na we ahuruza inzego z’umutekano.

Ahawe umwanya ngo yiregure, Barikana yavuze ko mbere na mbere yemera icyaha aregwa kandi agasaba imbabazi nk’uko yabigenje mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha.

Yakomeje avuga ko izo ntwaro kuzisanga iwe ari ibyago byamugwiririye, ko atigeze atunga intwaro kuko umuntu atunga ikintu iyo anagifitiye umugambi cyangwa agifitiye gahunda.

Yavuze ko amaze imyaka 30 akorera igihugu, kandi ko mu mirimo myinshi yakoze yabanaga n’abasirikare. Yitsaga cyane ku kuba ibyo bikoresho basanze iwe byaba byarahageze ubwo yari Perefe wa Kibungo, kuko icyo gihe iwe habaga abasirikare bashinzwe kumurinda ndetse na we ubwe yari yarahawe imbunda yo mu bwoko bwa Masotera.

Yakomeje avuga ko nta makuru yari afite kuri izo ntwaro ashinjwa uko zasanzwe mu kabati gashaje kabaga mu bubiko bw’ibikoresho bitagikoreshwa birimo imyenda, utubati n’intebe, amakaziye n’ubundi bucogocogo.

Umucamanza yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo butange umwanzuro ku bworegure bwa Barikana, maze buvuga ko bushingiye ku miterere y’icyaha n’uburyo yitwaye kuva mu Bugenzacyaha, bumusabira igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri.

Asabwe kugira icyo avuga ku bihano yasabiwe n’Ubushinjacyaha, yongeye aratakamba asaba kubabarirwa.

Yakomeje avuga ko imyaka 30 amaze akorera igihugu nta mugambi mubisha yigeze akigirira ku buryo byarangizwa n’igifungo.

Ati “Si ndi umugambanyi, si ndi umwanzi w’igihugu, si ndi igisambo cy’igihugu”, yongeraho ko ari ibyago byamugwiririye.

Yavuze ko akimenya icyaha akekwaho n’uburemere gifite bitewe n’umwanya yari ari ho mu buyobozi ndetse n’igihe amaze akorera igihugu, ubwe yahise yiyandikira ibaruwa asezera ku kazi mu gihe haburaga ukwezi kumwe ngo manda irangire.

Yasabye ko ibi urukiko rwabifata nk’igihano gikomeye yihaye bityo icyo yasabiwe n’ubushinjacyaha kikarorera.

Aha ni na ho ikiniga cyamufashe, bigeza n’aho atagishoboye gutemba ajya mu nda gusa.

Icyaha akurikiranyweho cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, giteganwa n’ingingo ya 70 y’itegeko ryerekeye intwaro.

Aramutse abihamijwe n’Urukiko yahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Barikana kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yabonyemo izi ntwaro n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.

Barikana yasabiwe gufungwa imyaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .