Yago wari umaze iminsi ahanganye na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, aherutse gutangaza ko ahunze u Rwanda, asobanura ko yabitewe n’abashatse kumwica.
Yagize ati “Rwanda nkunda, nguhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.”
Tariki ya 31 Kanama 2024, Yago yashyize ku muyoboro we wa YouTube videwo ndende itaravuzweho rumwe, yumvikanamo urutonde rw’abantu bafitanye amakimbirane, barimo abanyamakuru, abahanzi n’ibindi byamamare.
Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Primo Media Rwanda, kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, Dr. Murangira yatangaje ko ubwo Yago yahungaga, RIB yari yaratangiye kumukurikiranaho ibyaha biremereye birimo kubiba amacakubiri n’ivanguramoko.
Yagize ati “Yago yarahamagawe, arabazwa, yongera gushyira videwo hanze, videwo yarimo amagambo wumva arimo amacakubiri aganisha ku ivangura, arabazwa, arakurikiranwa, ariko yakurikiranwe ari hanze. Muri cya gihe rero ibimenyetso byegeranywaga, ni bwo twagiye kumva, twumva na we aravuze ngo yarahunze.”
Dr. Murangira yakomeje ati “Ahunze yari agikurikiranwa. Kuko abonye ko atangiye kubazwa ku byaha biremereye nka biriya by’ivangura, yahise agenda. Gusa ikigaragara ni uko aho ari ubona ko yagumye gukora ibindi biganiro na byo ubona biganisha ku byaha.”
Yago yavuze kenshi ko arwanywa n’agatsiko k’abantu barimo bagenzi be bahuje umwuga. Dr. Murangira yasobanuye ko uyu munyamakuru na we afite akandi gatsiko yise ‘Big Energy’.
Umuvugizi wa RIB yibukije abantu "nka Yago" bakorera ibyaha hanze ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera, abagira inama yo gukorera mu nzira nziza aho guhindura imbuga nkoranyambaga umuyoboro wo kubika urwango n’amacakubiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!