00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agathe Kanziga yabaye igishyitsi kirusha ingufu ubutabera bw’u Bufaransa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 11 March 2024 saa 03:06
Yasuwe :

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bufaransa bwatangaje ko ubutabera bwo muri icyo gihugu budafite ububasha bwo gukurikirana Agathe Kanziga Habyarimana, ku byaha bya Jenoside akekwaho kubera ibyaha akurikiranyweho byakozwe mbere y’uko Jenoside itangira ndetse ngo amategeko y’iki gihugu yategetse ko atagomba koherezwa mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bufaransa, Jean-François Ricard yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Werurwe 2024, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine yagiriye mu Rwanda kuva tariki 10-13 Werurwe.

Ricard yatangaje ko umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana aba mu Bufaransa mu buryo butemewe n’amategeko, ariko ko ubutabera bw’iki gihugu budashobora kumukurikirana cyangwa kumwohereza mu Rwanda kubera ibyaha akurikiranyweho. Ashinjwa ibyaha biri mu bikorwa byakozwe mbere ya Jenoside.

Ati“Ahari mu buryo bugoranye, kubera ko nkuko biri mu mategeko y’u Bufaransa, adashobora guhabwa serevise zigenewe impunzi kuko bamwimye ubuhungiro. Ariko ahari nk’abandi bantu bafite ibyaha bikomeye, bari ku butaka bw’u Bufaransa badashobora kwirukanwa.”

“Dufite dosiye ye, iyi dosiye iragoye gukurikiranwa nk’uko nabivuze ko dufite ubushobozi gusa ku byaha byakozwe kuva Jenoside itangiye. Ntabwo twe abacamanza b’Abafaransa, dufite ububasha bwo gukurikirana ibyaha byakozwe mbere ya Jenoside. Urugero nk’abantu bagize uruhare mu gutegura jenoside yakorewe Abatutsi.”

Agatha Kanziga yari mu kazu, [réseau zero] kagizwe n’abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi ariko u Bufaransa bugaragaza ko nta bimenyetso bifatika byatuma agezwa imbere y’ubutabera.

Ricard yatangaje ko ubushinjacyaha bwategetse ko hakorwa iperereza rishya ku buryo igishoboka cyose cyakorwa kuri dosiye ya Kanziga akagezwa mu rukiko.

Ati “Nababwira ko Ubushinjacyaha nyoboye, ku mabwiriza yanjye, twasabye abacamanza gukurikirana iyi dosiye kandi hagakorwa iperereza rishya kugira ngo dushobore gukora ibishoboka byose. Ibyashoboka byose kuri iyi dosiye bizakorwa. Iki ni icyemezo kigaragara twafashe, tubigaragariza hano mu Rwanda.”

Ricard ntiyashatse kuvuga byinshi ku bituma Agatha Kanziga adashobora kuhabwa ubuhungiro cyangwa ngo yoherezwe mu Rwanda ariko Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré, mu mpera za 2023 yatangaje ko umuryango wose ukomoka kuri Habyarimana wajyanywe n’uwari Perezida w’u Bufaransa François Mittérand.

Ati “Ku bantu bazi amateka, igihari ni uko nta foto n’imwe imugaragaza afite umupanga cyangwa Kalashnikov mu ntoki ze. Nta bimenyetso bifatika bihari. Agathe Habyarimana nta sitati afite mu Bufaransa, uwahoze ari Perezida François Mittérand ni we wanzuye ko avanwa mu Rwanda hamwe n’umuryango we. Bafashe indege babanza kujya i Bangui nyuma bajyanwa mu Bufaransa.”

“Ubu atuye mu nkengero z’Umujyi wa Paris, nta ’sitati’ afite mu Bufaransa, ntashobora guhabwa ibyangombwa, nta n’ubwo ashobora koherezwa mu Rwanda. Birababaje [ndabivuga nkanjye], ndi ambasaderi ariko ndi n’umuturage, umuntu ukurikirana ibiba, ntabwo nshobora kuvuga ko binyuze ariko ni ko biri. Umurebye ni umukecuru uhahira i La Couronne [Komini yo mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Bufaransa], ni uko ameze, nta kumwohereza mu Rwanda.”

Ibiganiro byahuje Jean-François Ricard, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable n’Umushinjacyaha Serge Brammertz wa IRMCT, bemeranyije ko bazakomeza gusangira ibimenyetso ku madosiye y’abantu batandukanye bakekwaho ibyaha bya Jenoside mu rwego rwo kuzamura umubare w’abakurikiranwa ariko no kugira dosiye zirimo ibimenyetso byinshi.

U Bufaransa buvuga ko buri gushyira imbaraga mu kugeza imbere y’ubutabera buri muntu ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi uri ku butaka bwabo.

Magingo aya ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwoherereje mu mahanga inyandiko 1149 zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari mu bihugu bitandukanye.

Ubushinjacyaha bw'u Bufaransa bwatangaje ko budafite ububasha bwo gukurikirana Agathe Kanziga ku byaha ashinjwa
Jean-François Ricard, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bufaransa yavuze ko nta bubasha bafite bwo gukurikirana Agathe Kanziga ku byaha byakozwe mbere y'uko Jenoside itangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages