00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatangabuhamya bashinje Munyenyezi uruhare mu bwicanyi no gufata abagore ku ngufu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 13 Ukwakira 2022 saa 05:43
Yasuwe :

Abatangabuhamya bashinje Munyenyezi Béatrice uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko yagize uruhare mu bwicanyi no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.

Kuri uyu wa Kane nibwo Munyenyezi yongeye kwitaba urukiko kugira ngo aburane ku byaha aregwa, by’umwihariko humvwa abatangabuhamya bamushinja nk’uko byanzuwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Huye mu iburanisha riheruka ku wa 4 Ukwakira 2022.

Yageze mu rukiko yambaye imyambaro iranga imfungwa, amadarubindi n’inkweto z’umukara zidafunze.

Urubanza rwitabiriwe n’abo mu muryango w’uregwa n’abandi bari bategereje kumva imyanzuro y’urukiko.

Ni urubanza rwatangiye Urukiko rubaza ubushinjacyaha niba hari abatangabuhamya bashinja Munyenyezi, nk’uko mu rubanza ruheruka bwabyifuje.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abatangabumya batanu, ariko batatu muri bo bifuje gutanga ubuhamya mu muhezo ku mpamvu z’umutekano wabo.

Byahise bisa n’ibizamura impaka, abunganira uregwa basaba iminota itatu yo kwiherera n’umukiliya wabo, bagaruka bavuga ko basanze impamvu itangwa n’abatangabuhamya bashinja Munyenyezi itumvikana na gato.

Bavuze ko inzitizi yabo bakerewe kuyitanga, kuko batumva ukuntu mu minsi yashize Munyenyezi yaburaniye mu ruhame n’itangazamakuru rihari, ariko ubu bakumva bidashoboka.

Byongeye, bavuze ko batumva ukuntu Ubushinjacyaha busaba umuhezo w’abantu bamaze kuvugwa amazina mu ruhame ntacyo bikanga, bavuga ko ibiri gukorwa n’Ubushinjacaha bigamije gusubiza urubanza inyuma.

Ubushinjcyaha ariko bwavuze ko abunganira Munyenyezi bihutiye guhakana icyifuzo cyabwo batabanje kumva neza impamvu, kandi ko nta tegeko bifashisha mu kubihakana.

Bwasobanuye ko impamvu zishingiye ku mutekano no kuba umutangabuhamya ashobora guhungabana mu gihe atanga ubuhamya imbere y’imbaga, cyangwa bikabangamira indangagaciro ze bitewe n’ibyamukorewe.

Inteko iburanisha yafashe umwanya wo kwiherera, igaruka nyuma y’iminota 15 yanzura ko abatangabuhamya bifuje gutanga ubuhamya bwabo mu muhezo babyemerewe.

Umutangabuhamya witwa Mukeshimana Consolee, yavuze ko muri Jenoside yabonye Munyenyezi kuri bariyeri yari hafi ya Hotel Ihuriro, yongera no kumenya amakuru ko yagiye kwa muramu we Pascal Karekezi, ubwo yayoboraga inama itegura ubwicanyi.

Ngo kuri bariyeri yabonye Munyenyezi kenshi yambaye imyenda ya gisirikare afite n’imbunda, ndetse ko yakoze ibikorwa byo kuyobora interahamwe zasambanyaga abagore n’abakobwa, no anazishakira ibikoresho zifashisha mu bwicanyi.

Byongeye, ngo yakaga indangamuntu abanyura kuri bariyeri ngo arebe ubwoko bwabo. Ibyo ngo yabifatanyaga na nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko.

Umutangabuhamua yavuze ko atibuka neza igihe ibyo byabereye, ariko akeka ko hari muri Gicurasi 1994.

Yakomeje avuga ko atazi neza niba Munyenyezi yari umunyeshuri, ariko akavuga ko hari abanyeshuri bageze kuri bariyeri bakamusaba imbabazi ngo atabica, bamubwira ko biganye.

Munyenyezi Beatrice yahawe umwanya avuga ko ibyo uyu mutangabuhamya amushinja ari ibinyoma.

Umutangabuhamya wakurikiyeho Bugirimfura Charles, wavuze ko Munyenyezi yari amuzi cyane kuva mu mpera z’umwaka wa 1993, kuko akenshi yajyaga kwiyakirira muri Hotel Ihuriro yari iy’umuryango Munyenyezi yashatsemo, kandi na we ubwe akayikoramo.

Ibyo ngo byatumaga baganira kenshi, ndetse ngo yamubwiye ko yari umunyeshuri muri kaminuza, ibintu Munyenyezi yahakanye kuva yatangira kuburana.

Yavuze ko no mu gihe Jenoside yakorwaga yamubonye ayoboye ibikorwa byo kwica no kuyobora Interahamwe, akazitegeka kujyana abagore n’abakobwa mu nzu yo hasi zikabasambanya, nyuma zikabica, zikabajugunya mu cyobo.

Ngo ibi yabikoreraga kuri bariyeri yari kuri Hotel Ihuriro ndetse no mu modoka zazengurukaga umujyi wa Butare, zikora ubukanguramba bwo kwica Abatutsi.

Abunganira Munyenyezi bavuze ko bifuza ko umutangabuhamya yababwira niba hari undi mugore azi wafatanyaga na Munyenyezi muri ibi byaha, avuga ko uwo azi ari Munyenyezi gusa.

Nyuma yo kumva ubuhamya, urukiko rwasubitse iburanisha, rikazasubukurwa ku wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2022.

Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.

Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’icyo kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.

Yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Munyenyezi yongeye gusubira imbere y'urukiko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .