Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025, hatangizwa icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu bucamanza bw’u Rwanda.
Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yavuze ko mu kurwanya ruswa bahera imbere mu bo bakorana kuko nko mu myaka itanu ishize hirukanwe abakozi ba RIB 56 baketsweho ibyaha bya ruswa, harimo n’abakurikiranwe mu nkiko bakanabifungirwa.
Yavuze ko amadosiye 4437 y’ibyaha bya ruswa ari yo yakurikiranwe mu bugenzacyaha, arimo abantu barenga ibihumbi 9200.
Ati “Nk’uko mubizi icyaha cya ruswa ntabwo gikorwa n’umuntu umwe, niyo mpamvu mubona ko umubare w’abakurikiranywe wikubye hafi nshuro ebyiri.”
Col (Rtd) Ruhunga yavuze ko muri iki gihe ruswa igenda ihindura isura kubera abakomisiyoneri bashuka abaturage ko bashobora kubagerera ku bacamanza cyangwa abandi bo mu runana rw’ubutabera kugira ngo batsinde imanza, abasaba kwizera inzego z’ubucamanza.
Ati “Icya ngombwa badufasha ni uguha icyizere Abanyarwanda. Icyuho abakomisiyoneri bacamo ni icy’uko bazi ko n’Umunyarwanda yemera ko nta kintu yageraho nta ruswa itanzwe. Ubwo rero ni icyizere gike kiba gihari gishingiye wenda no ku ngero nke ziba zagaragaye z’abayiriye bakumva ko ari ko bikwiriye, ko nta kintu yabona adatanze ruswa.”
Amategeko mu Rwanda ateganya ko utanze amakuru ku wamwatse cyangwa ushaka kumuha ruswa adahanwa kandi akarindirwa umutekano kugira ngo atazagirwaho ingaruka.
Col (Rtd) Ruhunga yagaragaje ko izi ngamba zatanze umusaruro kuko ibyinshi mu byaha bya ruswa bikurikiranwa bitangirira ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ati “N’ibi birego byinshi ni amakuru tuba twahawe n’itangazamakuru, n’inzego zikurikirana ruswa tugafatiraho tukayifata. Buri Munyarwanda wese abishyize ku mutima ko ruswa ari iyo kumunga igihugu kandi na we bizamugiraho ingaruka, yajya atanga amakuru noneho agasigara avuga ati ‘ko nabahaye amakuru kuki mutayakurikiranye?’”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye Abaturarwanda kugirira icyizere inzego z’ubutabera, bakirinda ababashuka bavuga ko umuntu atatsinda urubanza adatanze ruswa.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu cyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko igira iti “amagana ruswa mu nkiko n’abakomisiyoneri bakubeshya ko bazakugererayo. Ubutabera ntibugurwa.”
Ubushakashatsi kuri ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index: RBI] bwa 2024RBI 2024 bwagaragaje ko Urwego rw’Abikorera rwagaragayemo ruswa ku kigero cya 13%, muri REG yagaragaye ku kigero cya 7,80%, muri WASAC iri ku kigero cya 7,20%, mu nzego z’ibanze yahagaragaye ku kigero cya 6,40%, mu gihe mu bacamanza yahagaragaye ku kigero cya 6%.



Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!