Babigaragarije mu iburanisha ryo kuri uyu wa 8 Gashyantare 2022, ubwo Urukiko rw’Ubujurire rwasubukuraga urwo rubanza rwari rwapfundikiwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byambukiranya imbibi. Hari ku wa 20 Nzeri 2021.
Ku kijyanye n’indishyi mu bujurire, hari abajuririye ingano y’izo bahawe bavuga ko ari nkeya, abatarigeze hahabwa na mba ndetse n’abaregwa bavuga ko badakwiye kuzishyura mu gihe hari n’abandi bakavuga ko kuri bamwe mu baziregeye zateshwa agaciro kuko batishyuye amagarama y’urubanza.
Urukiko rwavuze ko mu batanze ubujurire ku ndishyi, 44 ari bo bagaragaje ko batanyuzwe n’ingano y’izo bagenewe.
Basabye indishyi z’akababaro, iz’ibyangijwe n’ibyibwe ndetse n’iz’ibyatakaye mu ikurikiranarubanza no gushyingura ku bapfushije ababo.
Abenshi muri bo bagenewe 300.000 Frw nk’indishyi z’akababaro izindi zikirengagizwa cyangwa bagahabwa izo mu cyiciro kimwe gusa.
Urukiko Rukuru rwanzuye ko izitaratanzwe hashingiwe ku kuba nta bimenyetso abazisaba bazitangiye.
Bajuriye basaba Urukiko rw’Ubujurire ko rwakumva ubusabe bwabo rukabaha indishyi zisumbuye.
Indi ngingo yavuzweho ni abaregwa basabye ko abaregeye indishyi batatanze amagarama y’urubanza ubusabe bwabo bwateshwa agaciro kuko butubahitije amategeko.
Ababunganira bavuze ko impamvu zabyo zari ubukene.
Ku bajuriye bimwe indishyi zimwe kuko batagaragaje ibimenyetso, ababunganira bagaragarije Urukiko amashusho y’abarokotse ibitero bavuga uko bibwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!