Abo ni Iyamuremye Emmanuel, Nshimiyimana Emmanuel, Niyirora Marcel, Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 4 Gashyantare 2022, ni bwo Urukiko rw’Ubujurire rwabahaye umwanya ngo bagaragaze impamvu z’ubujurire bwabo.
Iyamuremye yibukije ko igisobanuro cy’isubikagihano kiri mu ngingo ya 85 y’Itegeko Ngenga ryo ku wa 2 Gicurasi 2012, risobanurwa nk’icyemezo cy’umucamanza gihagarika irangizarubanza ku gihano cy’igifungo kitarengeje imyaka itanu.
Bikorwa iyo uwagikatiwe atigeze ahanishwa igihano cy’igifungo cyangwa igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro kirenze amezi atandatu, mu rubanza ndakuka rwabaye mbere.
Yasabye ko yahabwa isubikagihano kandi nyuma y’aho akajyanwa mu kigo cyigisha uburere mboneragihugu nk’uko bamwe mu bo babanye ari ho banyujijwe.
Ubushinjacyaha bwasubije ko kuba igihano Iyamuremye yahawe cyasubikwa hashingiwe ku ngingo yavuzwe haruguru; uretse no kuba adasobanura impamvu akwiye gusubikirwa ibihano ku cyaha cyo kuba mu mutwe y’iterabwoba yahamijwe bufata nk’ikiremereye, ngo nta nubwo itegeko akoresha ari ryo rikwiye kuhakoreshwa kuko ari icyaha cy’imaragihe, gihanwa hakurikijwe itegeko ririho igihe igikorwa cya nyuma gihagarikiwe.
Busanga kuba yarabaye muri FDLR/FOCA kugera muri Gicurasi 2016, akimukira muri MRCD/FLN kugeza ubwo yafatwaga mu 2019; ibyo yakoze bihanwa hakurikijwe Itegeko ryo ku 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba.
Iryo riteganya igihano kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitanarengeje imyaka 20. Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo kitasubikwa hakurikijwe ingingo ya 64 y’Itegeko ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Kuri Nshimiyimana, yavuze ko Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 20 ariko mu kwiregura kwe akagaragaza ubuhamya bwa bamwe mu bana binjijwe muri FLN bakuwe mu mashuri, mu nsengero cyangwa mu ngo.
Yavuze ko babatwaraga bakabinjiza mu gisirikare ku ngufu, bityo ko akwiye kujyanwa mu kigo cyigisha uburere mboneragihugu nk’uko bamwe mu bo bafatanywe ari ho bari.
Yagaragaje ko hashingirwa ku gace ka 10 k’ingingo ya 86 y’Itegeko ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; iteganya ko imwe mu mpamvu zatuma havaho uburyozwacyaha ari igihe umuntu yakoreshejwe icyaha ku ngufu cyangwa ku gahato atashoboraga kwigobotora.
Ubushinjacyaha bwasubije buvuga ko kuba bamwe mu bari muri iyo mitwe y’iterabwoba barajyanwe mu kigo cyigisha uburere mboneragihugu, busanga nta shingiro bifite kuko uburyozwacyaha ari gatozi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 83 y’iryo tegeko Nshimiyimana yavuze.
Niyirora yavuze ko Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 25 ariko asaba kujyanwa mu kigo cyigisha uburere mboneragihugu, agafatwa kimwe n’abo babanye mu mitwe y’iterabwoba bahajyanwe. Yasabye isubikagihano.
Ubushinjacyaha bwavuze ko busanga kuba asaba gusubikirwa igihano nta shingiro bifite kuko icyaha yahamijwe ari icy’ubugome, kirengeje igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu, bityo ibyo asaba binyuranyije n’ingingo ya 64 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018.
Iyo ngingo ivuga ko isubikagihano ari icyemezo cy’Urukiko gihagarika irangizarubanza ku gihano Itegeko riteganyiriza igifungo kitarengeje imyaka itanu.
Kuri Nsanzubukire na Munyaneza, bavuze ko ku rwego rwa mbere basabye ko batakurikiranwa ahubwo bakwiriye kujyanwa mu ngando i Mutobo, bagasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko byakorewe bagenzi babo.
Babishingira ku masezerano ya Lusaka yo ku wa 10 Nyakanga 1999, Itangazo ryo ku wa 9 Ugushyingo 2007 ryasinywe n’u Rwanda na RDC bigakorerwa i Nairobi no ku Iteka rya Minisitiri No 66 ryo ku wa 13 Nzeri 2002.
Byose birebana n’uburyo bwo gucyura abari mu mitwe yitwaje intwaro bari mu mashyamba ya RDC.
Abo bombi banavuze ko Urukiko Rukuru rutahaye agaciro ihame u Rwanda rugenderaho ryo gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye nk’uko biteganyijwe mu mahame remezo, mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko haba mu masezerano ya Lusaka, mu Itangazo Leta y’u Rwanda ihuriyeho na RDC ryandikiwe i Nairobi ndetse no mu Iteka rya Minisitiri ryo mu 2002 rigena ingingo zigenderwaho mu myakirire n’ishyirwa muri gahunda yagenewe abavuye mu bucengezi; ntaho biteganyijwe ko abakekwaho ibindi byaha bari muri iyo mitwe batabikurikiranwaho.
Ni byo bwahereyeho buvuga ko abo bombi n’ubunganira mu mategeko batabasha kuvuguruza ibyashingiweho n’Urukiko Rukuru uretse gusaba Urukiko rw’Ubujurire kongera gusuzuma icyifuzo cyabo.
Bwavuze ko iyo mpamvu y’ubujurire nta shingiro ifite kuko abaregwa ntacyo banenga ibyakozwe n’Urukiko rwa mbere.
Me Twajamahoro Herman wunganira Nsanzubukire na Munyaneza yavuze ko bagaragaje mu buryo bwose ko bafite ibyo bahuriraho n’abandi bajyanywe i Mutobo kandi bifuza amahirwe nk’ayo bagenzi babo bahawe.
Yibukije ko mu masezerano ya Lusaka humvikanywe ko abakuwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC basubizwa mu buzima busanzwe igihe cyose badakekwaho ibyaha bya Jenoside, iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Abo yunganira ntabyo bahamijwe kandi ayo masezerano akomeza avuga ko ibindi byose babibabarirwa.
Urukiko rwasoje iburanisha ruvuga ko rizasubukurwa ku wa 8 Gashyantare 2022, humvwa uruhande rw’abajuririye indishyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!