00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamulenge bitabaje ICC kuko RDC yabirengagije- Me Bernard Maingain

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 15 August 2026 saa 11:00
Yasuwe :

Umunyamategeko Me Bernard Maingain uri mu bahagarariye Abanyamulenge bagejeje ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), yatangaje ko bahisemo kwitabaza uru rukiko nyuma y’imyaka bagerageza gushakira ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko inzego z’iki gihugu ntizigire igisubizo gifatika zitanga.

Ku wa 14 Kanama 2026, abahagarariye Umuryango w’Abanyamulenge bo muri Minembwe mu Burasirazuba bwa RDC, bagejeje ku Bushinjacyaha bwa ICC i La Haye mu Buholandi, ikirego basaba ko hakorwa iperereza ku byaha bikomeye bavuga ko bimaze igihe bibakorerwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Me Maingain yavuze ko kujya i La Haye ari intambwe ikomeye bateye mu rugendo rwo gushakira ubutabera Abanyamulenge, nyuma y’uko inzira zo kubushakira imbere muri RDC zitatanze umusaruro.

Ati “Twaje i La Haye gutera intambwe ikomeye cyane, yo gushyikiriza Ibiro by’Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, hashingiwe ku ngingo ya 15 y’Amasezerano ya Rome, dosiye iruzuye ku byaha twemera ko byakorewe Abanyamulenge kandi iri mu bubasha bwa ICC.”

Yasobanuye ko mbere yo kwitabaza ICC, hari harabanje kugeragezwa inzira z’ubutabera zo muri RDC, ariko ngo ntacyo zatanze.

Ati “Nta yandi mahitamo twari dusigaranye uretse kwitabaza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.”

Me Maingain yavuze ko nubwo mu myaka myinshi hakozwe ibikorwa bitandukanye byo gushaka ko ubutabera bwa RDC bukurikirana ibyaha bivugwa, abayobozi batigeze batanga igisubizo gifatika.

Dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha bwa ICC ikubiyemo ubuhamya, ibimenyetso bitandukanye, amagambo ahembera urwango ndetse n’isesengura ry’amateka, byakusanyijwe hagamijwe kugaragaza ibyaha abarega bavuga ko byakorewe Abanyamulenge.

Me Maingain yasabye Ubushinjacyaha bwa ICC kubisesengura no gufata icyemezo cyo gutangiza iperereza ku byaha bivugwa.

Ati “Ntabwo tuzigera tureka gushakira ubutabera Abanyamulenge.”

Yagaragaje ko by’umwihariko ibyabaye muri Minembwe mu bihe bya vuba bifite uburemere bukwiye gutuma ubutabera mpuzamahanga bubikurikirana.

Muri uru rubanza, Me Maingain azafatanya na Me Innocent Nteziryayo.

Me Nteziryayo yavuze ko “Ibirego twatanze uyu munsi bijyanye n’ibikorwa byo kurasa bya drone mu Minembwe byabaye cyane muri uyu mwaka, bigamije kurimbura Abanyamulenge muri Minembwe.”

Yavuze ko mu bo basabye ko hakorwaho iperereza harimo Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, bamwe mu bagize Guverinoma ye ndetse n’abayobozi b’u Burundi.

Ati “Cyane cyane twibanze ku birego byabaye mu mezi ya nyuma y’uyu mwaka ajyanye na kuriya kurasa kw’indege za drone zasenye ibikorwaremezo muri Minembwe n’ahandi hatandukanye.”

Me Nteziryayo yavuze ko ibyo byahujwe n’amagambo abarega bavuga ko ahembera urwango yagiye atangazwa n’abayobozi n’abandi bantu bafite ijambo muri RDC.

Ati “Ariko twanabihuje n’amagambo ahembera urwango yagiye avugwa n’abayobozi bo hejuru, guhera kuri Perezida, abaminisitiri n’abanyamakuru batandukanye. Twanareze Ingabo z’u Burundi ndetse n’abayobozi babo kubera ko na bo mu bikorwa byo gusenya Abanyamulenge n’ibikorwaremezo byabo babigizemo uruhare kandi hari ibimenyetso bifatika.”

Mu nyandiko yagejejwe i La Haye, abatanze ikirego bavuga ko ibyagiye bikorerwa abaturage bo muri Minembwe bishobora gushyirwa mu cyiciro cy’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara, kwirukana abantu mu byabo hashingiwe ku bwoko ndetse na Jenoside.

Me Bernard Maingain uri mu bahagarariye Abanyamulenge bagejeje ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), yatangaje ko bahisemo kwitabaza uru rukiko nyuma y’imyaka bagerageza gushakira ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko inzego z’iki gihugu ntizigire igisubizo gifatika zitanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages