Ku wa 14 Kanama 2026, abahagarariye Umuryango w’Abanyamulenge bo muri Minembwe mu Burasirazuba bwa RDC, bagejeje ku Bushinjacyaha bwa ICC i La Haye mu Buholandi, ikirego basaba ko hakorwa iperereza ku byaha bikomeye bavuga ko bimaze igihe bibakorerwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Me Maingain yavuze ko kujya i La Haye ari intambwe ikomeye bateye mu rugendo rwo gushakira ubutabera Abanyamulenge, nyuma y’uko inzira zo kubushakira imbere muri RDC zitatanze umusaruro.
Ati “Twaje i La Haye gutera intambwe ikomeye cyane, yo gushyikiriza Ibiro by’Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, hashingiwe ku ngingo ya 15 y’Amasezerano ya Rome, dosiye iruzuye ku byaha twemera ko byakorewe Abanyamulenge kandi iri mu bubasha bwa ICC.”
Yasobanuye ko mbere yo kwitabaza ICC, hari harabanje kugeragezwa inzira z’ubutabera zo muri RDC, ariko ngo ntacyo zatanze.
Ati “Nta yandi mahitamo twari dusigaranye uretse kwitabaza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.”
Me Maingain yavuze ko nubwo mu myaka myinshi hakozwe ibikorwa bitandukanye byo gushaka ko ubutabera bwa RDC bukurikirana ibyaha bivugwa, abayobozi batigeze batanga igisubizo gifatika.
Dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha bwa ICC ikubiyemo ubuhamya, ibimenyetso bitandukanye, amagambo ahembera urwango ndetse n’isesengura ry’amateka, byakusanyijwe hagamijwe kugaragaza ibyaha abarega bavuga ko byakorewe Abanyamulenge.
Me Maingain yasabye Ubushinjacyaha bwa ICC kubisesengura no gufata icyemezo cyo gutangiza iperereza ku byaha bivugwa.
Ati “Ntabwo tuzigera tureka gushakira ubutabera Abanyamulenge.”
Yagaragaje ko by’umwihariko ibyabaye muri Minembwe mu bihe bya vuba bifite uburemere bukwiye gutuma ubutabera mpuzamahanga bubikurikirana.
Muri uru rubanza, Me Maingain azafatanya na Me Innocent Nteziryayo.
Me Nteziryayo yavuze ko “Ibirego twatanze uyu munsi bijyanye n’ibikorwa byo kurasa bya drone mu Minembwe byabaye cyane muri uyu mwaka, bigamije kurimbura Abanyamulenge muri Minembwe.”
Yavuze ko mu bo basabye ko hakorwaho iperereza harimo Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, bamwe mu bagize Guverinoma ye ndetse n’abayobozi b’u Burundi.
Ati “Cyane cyane twibanze ku birego byabaye mu mezi ya nyuma y’uyu mwaka ajyanye na kuriya kurasa kw’indege za drone zasenye ibikorwaremezo muri Minembwe n’ahandi hatandukanye.”
Me Nteziryayo yavuze ko ibyo byahujwe n’amagambo abarega bavuga ko ahembera urwango yagiye atangazwa n’abayobozi n’abandi bantu bafite ijambo muri RDC.
Ati “Ariko twanabihuje n’amagambo ahembera urwango yagiye avugwa n’abayobozi bo hejuru, guhera kuri Perezida, abaminisitiri n’abanyamakuru batandukanye. Twanareze Ingabo z’u Burundi ndetse n’abayobozi babo kubera ko na bo mu bikorwa byo gusenya Abanyamulenge n’ibikorwaremezo byabo babigizemo uruhare kandi hari ibimenyetso bifatika.”
Mu nyandiko yagejejwe i La Haye, abatanze ikirego bavuga ko ibyagiye bikorerwa abaturage bo muri Minembwe bishobora gushyirwa mu cyiciro cy’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara, kwirukana abantu mu byabo hashingiwe ku bwoko ndetse na Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!