Amafaranga bakurikiranyweho ni ayo mu mushinga ugamije guteza imbere inka zitanga umukamo (Rwanda Dairy Development Project (RDDP) yari yahawe abantu 35.
Ku wa 15 Nyakanga 2025, ubwo abayobozi ba BDF bisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024, bagaragaje ko hari gukorwa ibishoboka ngo amafaranga yose agaruzwe.
Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yavuze hari abantu bamaze kugezwa mu nkiko ngo bayagaruze.
Ati “Miliyoni 175 Frw harimo ibice bibiri, hari miliyoni 39 Frw hakaba na miliyoni 139 Frw byose biri hamwe. Icyo nshaka gusonabura, ni muri ya masezerano dufitanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo kugeza ku baturage inkunga nyunganizi, aya ni amafaranga yatanzwe mu 2018 ahabwa abagenerwabikorwa bafite imishinga.”
Munyeshyaka yavuze ko babanje kujya baha imishinga ikeneye amafaranga mbere bitandukanye n’ubu.
Ati “BDF yatanze amafaranga hanyuma abaturage ntibayakoresha ku buryo icyo gihe cyo gusura imishinga na yo ntiyari ihari kuko abaturage ntabwo bari bakoze imishinga, amasezerano rero dusinyana na Minagri na IFAD, iyo bigaragaye ko amafaranga yatanzwe ariko icyo yagombaga gukora ntigikorwe BDF isabwa kuyasubiza hanyuma igakurikirana abatwaye amafaranga kugira ngo bayagarure.”
Uyu munsi bamaze kugaruza miliyoni 10,7 Frw, ndetse “uko amasezerano abivuga tumaze kurega abantu 35 batwaye ayo mafaranga ntibakore ibyo bagomba gukora.”
Umujyanama mu by’amategeko no gukurikirana imishinga muri BDF, Monique Umugwaneza, yavuze ko mu mishinga 35 itarashyizwe mu bikorwa harimo itatu yo muri Burera, ibiri yo muri Gakenke, itanu muri Gasabo, Gicumbi, Kamonyi hari umushinga umwe, Kicukiro ni imishinga ibiri, Nyarugenge ni imishinga itatu, Ruhango na Rutsiro umushinga umwe, Rwamagana imishinga itanu, Muhanga imishinga irindwi, Rubavu hakaba imishinga itatu.
Ati “Abagenerwabikorwa bagombaga kuba bafite uruhare rwabo batanze natwe tukagira uruhare rwa RDDP dutanga, abagenerwabikorwa batanze 109.543.027 Frw, hanyuma natwe tukagenda twishyura ababaha ibikoresho. Abafatanyabikorwa ni bo bakoranaga n’ababaha ibikoresho bakatubwira ngo ibi ni byo twumvikanye na we noneho twe tukishyura utanga ibikoresho.”
Yavuze ko abagombaga kugeza ibikoresho kuri aba baturage bakoze imishinga batabibahaye bituma bagwa mu bihombo kuko batashoboye kurangiza imishinga yabo.
BDF yabanje kwandikira abagenerwabikorwa ko bagarura amafaranga, basubiza ko bafitanye ikibazo n’ibigo byagombaga kubagezaho ibikoresho.
Kugeza ubu ibirego byagejejwe mu nkiko kugira ngo aya mafaranga agarurwe muri BDF.
Amafoto: Nzayisingiza Fidele



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!