00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 35 bajyanywe mu nkiko kubera gukoresha nabi inkunga ya BDF

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 15 July 2025 saa 12:27
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ikigega giteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), Munyeshyaka Vincent, yatangaje ko hari abantu 35 bari gukurikiranwa mu nkiko kubera kudakoresha amafaranga bahawe mu mishinga bari bakigejejeho mu 2018.

Amafaranga bakurikiranyweho ni ayo mu mushinga ugamije guteza imbere inka zitanga umukamo (Rwanda Dairy Development Project (RDDP) yari yahawe abantu 35.

Ku wa 15 Nyakanga 2025, ubwo abayobozi ba BDF bisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024, bagaragaje ko hari gukorwa ibishoboka ngo amafaranga yose agaruzwe.

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yavuze hari abantu bamaze kugezwa mu nkiko ngo bayagaruze.

Ati “Miliyoni 175 Frw harimo ibice bibiri, hari miliyoni 39 Frw hakaba na miliyoni 139 Frw byose biri hamwe. Icyo nshaka gusonabura, ni muri ya masezerano dufitanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo kugeza ku baturage inkunga nyunganizi, aya ni amafaranga yatanzwe mu 2018 ahabwa abagenerwabikorwa bafite imishinga.”

Munyeshyaka yavuze ko babanje kujya baha imishinga ikeneye amafaranga mbere bitandukanye n’ubu.

Ati “BDF yatanze amafaranga hanyuma abaturage ntibayakoresha ku buryo icyo gihe cyo gusura imishinga na yo ntiyari ihari kuko abaturage ntabwo bari bakoze imishinga, amasezerano rero dusinyana na Minagri na IFAD, iyo bigaragaye ko amafaranga yatanzwe ariko icyo yagombaga gukora ntigikorwe BDF isabwa kuyasubiza hanyuma igakurikirana abatwaye amafaranga kugira ngo bayagarure.”

Uyu munsi bamaze kugaruza miliyoni 10,7 Frw, ndetse “uko amasezerano abivuga tumaze kurega abantu 35 batwaye ayo mafaranga ntibakore ibyo bagomba gukora.”

Umujyanama mu by’amategeko no gukurikirana imishinga muri BDF, Monique Umugwaneza, yavuze ko mu mishinga 35 itarashyizwe mu bikorwa harimo itatu yo muri Burera, ibiri yo muri Gakenke, itanu muri Gasabo, Gicumbi, Kamonyi hari umushinga umwe, Kicukiro ni imishinga ibiri, Nyarugenge ni imishinga itatu, Ruhango na Rutsiro umushinga umwe, Rwamagana imishinga itanu, Muhanga imishinga irindwi, Rubavu hakaba imishinga itatu.

Ati “Abagenerwabikorwa bagombaga kuba bafite uruhare rwabo batanze natwe tukagira uruhare rwa RDDP dutanga, abagenerwabikorwa batanze 109.543.027 Frw, hanyuma natwe tukagenda twishyura ababaha ibikoresho. Abafatanyabikorwa ni bo bakoranaga n’ababaha ibikoresho bakatubwira ngo ibi ni byo twumvikanye na we noneho twe tukishyura utanga ibikoresho.”

Yavuze ko abagombaga kugeza ibikoresho kuri aba baturage bakoze imishinga batabibahaye bituma bagwa mu bihombo kuko batashoboye kurangiza imishinga yabo.

BDF yabanje kwandikira abagenerwabikorwa ko bagarura amafaranga, basubiza ko bafitanye ikibazo n’ibigo byagombaga kubagezaho ibikoresho.

Kugeza ubu ibirego byagejejwe mu nkiko kugira ngo aya mafaranga agarurwe muri BDF.

Ubuyobozi bwa BDF bwiyemeje gukemura ibibazo bigaragara muri raporo yabo
Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent yavuze ko abantu 35 bamaze kugezwa mu nkiko kubera amafaranga bahawe ntibayakoreshe ibyo bayasabiye
Abadepite basabye BDF guha abaturage inguzanyo ku gihe kuko ari byo byabafasha kugera ku iterambere

Amafoto: Nzayisingiza Fidele


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages