Dr. Rwamucyo yayoboye ibikorwa byo gushyingura Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye bya Butare, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini ikora umuhanda za ‘caterpillar’. Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bugaragaza ko yabikoze agamije guhisha ibimenyetso bya Jenoside.
Uyu muganga yabwiye urukiko ko yafashe icyemezo cyo gushyingura iyi mibiri nk’uburyo bwo kuyikura ku gasozi no kurengera ubuzima rusange bw’abaturage bashobora kurwara indwara z’ibyorezo, kandi ko yabikoze mu rwego rw’ubutabazi.
Yavuze ko ahashyinguwe Abatutsi biciwe i Butare hari hazwi n’abagize uruhare muri ibi bikorwa, ariko ko atigeze akora ikarita yaho cyangwa ngo akore raporo yabyo. Yavuze ko icyakoze yakoze inyandiko ariko ngo zarabuze ubwo yahungaga muri Kamena 1994.
Ku wa 13 Nyakanga 2026, abanyamategeko bunganira abatanze ikirego bagaragarije urukiko ko amabwiriza ya Dr. Rwamucyo yo gushyingura Abatutsi bitari bigamije isuku kandi ko abantu bari muri ibyo bikorwa batigeze bahabwa amabwiriza yo kubikora mu buryo bukwiye.
Me Clothilde Hazard yagize ati "Icyagaragaye mu rubanza ni uko yagaragaje aho gucukura, imibiri ishyirwamo mu buryo bubonetse bwose, imva ntizashyizweho byibura umusaraba, nta gushyingura kwabayeho umuntu yavuga ko kwishyubashye, yewe n’uyu munsi izi mva ziracyaboneka."
Undi munyamategeko, Me Alice Zarka, yagaragaje ko ibikorwa byo gushyingura Abatutsi byayobowe na Dr. Rwamucyo bigaragaza ibimenyetso bya Jenoside, kandi ko na nyuma y’imyaka 32 Jenoside ihagaritswe bikiboneka.
Me Zarka yagize ati "Ubu turi kubona ibyobo, turi kubona ibimenyetso bya Jenoside. Ibyabaye muri Jenoside biracyagaragara. Ibimenyetso biracyatahurwa. Mbese ni yo mpamvu kudukinga mu maso ikibazo cy’isuku n’isukura agamije guhisha icyaha n’uruhare rwe mu kuyobora ubwicanyi bwarimbuye imbaga, ari ikintu kidashobora kumvikana na gato ku bahohotewe."
Tariki ya 30 Ukwakira 2024, Urukiko rwa Rubanda rw’u Bufaransa rwahamije Dr. Rwamucyo ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27. Ari kuburana ubujurire kuva tariki ya 9 Kamena kugeza ku wa 17 Nyakanga 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!