00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababereyemo Leta umwenda ukomoka ku manza yabatsinze bishyuzwa bate?

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 30 March 2025 saa 03:19
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda ibara nibura arenga miliyari 64,3 Frw iberewemo nk’umwenda ukomoka ku batsinzwe imanza batarishyura. Ni amafaranga yakubaka inyubako nka Kigali City Tower nibura eshatu kuko iriya tuzi yuzuye itwaye akabakaba miliyari 20 Frw.

Igihangayikishije kurushaho, ni uko icyizere cyo kuba Leta yazishyurwa uwo mwenda kiri hasi cyane.

Muri Nyakanga 2023, Minisiteri y’Ubutabera yasohoye urutonde rw’abantu babarirwa mu 1.500 basabwa kwishyura Leta umwenda bayibereyemo ukomoka ku manza batsinzwe.

Ni imanza bigaragara ko zaburanishijwe hagati ya 2016 na 2022.

Kuri urwo rutonde ruri kuri paji 470, hagaragara amazina na nimero z’indangamuntu by’ababereyemo Leta umwenda, nimero za dosiye zabo ndetse n’ubwoko bw’imanza batsinzwemo, n’ingano y’umwenda barimo.

Igiteranyo cy’umwenda wose babereyemo Leta ni 64.311.565.486 Frw.

Abahamwe n’icyaha cya ruswa barimo umwenda wa 2.789.144.005 Frw; 44.119$ (hafi 60.722.259 Frw); n’Amayero 1.050 (hafi 1.529.235 Frw). Yose uyabariye hamwe arakabakaba 2.851.395.499 Frw.

Abahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo barimo 14.014.023.760 Frw; Amayero 919.000 (hafi 1.338.523.500 Frw); na 14.279. 783$ (hafi 19.653.679.456 Frw). Uyateranyije arakabakaba 35.006.226.716 Frw.

Abaciwe amafaranga mu manza z’ubucuruzi barimo 698.342.921 Frw; na 35.029$ (hafi 48.211.428 Frw); yose hamwe agera ku 746.554.349 Frw.

Abaciwe amafaranga mu manza z’ubutegetsi barimo 31.397.969 Frw.

Abahaniwe gutanga sheki zitazigamiye barimo 13.909.621.512 Frw; na 3.124.698$ (hafi 4.300.612.473 Frw); yose hamwe agera ku 18.210.233.985 Frw.

Abaciwe amafaranga mu zindi manza zitandukanye barimo 6.045.969.458 Frw; 20.000$ (hafi 27.526.580 Frw); n’Amayero 100 (hafi 145.650 Frw). Yose hamwe ni 6.073.641.688 Frw.

Ni mu gihe abaciwe amafaranga mu manza z’ibiyobyabwenge barimo umwenda wa 1.392.115.280 Frw.

Icyizere cyo kuyagaruza ni hafi ya ntacyo

Umwenda ubarwa nk’ indishyi zishingiye ku rubanza umuburanyi aba yatsinzwe. Ishobora kuba igihombo yateje mu kuba urwo rubanza rwarabayeho, cyangwa ikaba ihazabu bitewe n’icyaha uwatsinzwe yakoze.

Icyemezo cy’urukiko rwaciye urubanza gihinduka itegeko mu gihe kujurira bitagishobotse. Uwatsinzwe aba afite iminsi 30 yo kumvikana n’uwamutsinze.

Iyo iyo minsi irangiye nta kumvikana kurabaho, abahesha b’inkiko bagenzura imitungo y’uwatsinzwe bahereye ku yimukanwa, ikaba yatezwa mu cyamunara kugira ngo hishyurwe wa mwenda arimo.

Ubutaka butarengeje hegitari imwe n’inzu atuyemo ntibitezwa mu cyamunara.

Mu gihe abahesha b’inkiko basanze uwatsinzwe nta mitungo afite yishyura wa mwenda, hategerezwa igihe azagirira imitungo.

Iyo uwatsinzwe urubanza atagize iyo mitungo yemerewe gutezwa mu cyamunara ngo hishyurwe umwenda arimo, Leta irahomba. Uko ni nako bigenda abaye ari indishyi araha undi muntu wamutsinze mu rubanza.

Icyakora kuba umuntu atabashije kwishyura umwenda nyuma yo gutsindwa urubanza ntiyabifungirwa.

Ku rundi ruhande, hari ubwo umuntu ashobora kubona agiye kwinjira mu rubanza agahita agurisha imitungo imwanditseho cyangwa akayibaruza ku bandi.

Ni yo mpamvu Ubushinjacyaha busaba ko imitungo y’uregwa itambamirwa mbere y’uko urubanza rutangira, mu gihe hagikorwa iperereza ngo aburanishwe.

Minisiteri y’Ubutabera ni yo ifite mu nshingano kugaruza amafaranga y’umwenda abatsinzwe imanza baba babereyemo Leta.

Mu Ukwakira 2024, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasobanuye ko ibituma ayagarujwe akiri make ari uko hari abakurikiranwaho ibyaha byo kunyereza umutungo w’igihugu na ruswa ariko bajya gushaka imitungo yabo ikabura.

Yagize ati “Mu byakozwe harimo gukoresha abahesha b’inkiko bigenga bakagaruza amafaranga bagahabwa igihembo ku mafaranga bagaruje ariko ku ngorane bagasanga nanone hari abantu usanga nta mutungo bafite cyane cyane nk’abakatiwe igihe kirekire."

Nirere yahamije ko inzira yafasha kugaruza aya mafaranga ari ugufasha ababereyemo Leta imyenda bakishyura mu byiciro kuko uwo mwenda ntaho bazawucikira.

Mu 2018, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera wari umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z’Amategeko icyo gihe, Mbonera Théophile, yabwiye IGIHE ko mu bategetswe kwishyura Leta hari abagenda bishyura, barimo abagiranye amasezerano na Minisiteri yo kwishyura mu byiciro.

Iyo uwatsinzwe urubanza bigaraga ko nta mitungo afite, Leta cyangwa undi muntu ategetswe guha indishyi arahomba.

Raporo y’ibikorwa Urwego rw’Umuvunyi rwagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi) ku wa 22 Ukwakira 2024, yerekanye ko hari amafaranga akomoka ku bahamijwe ibyaba Minisiteri y’Ubutabera igomba kugaruza arenga miliyari 32 Frw, ariko hamaze kugaruzwa miliyari 2.9 Frw bingana na 8.9% gusa.

Minisiteri y'Ubutabera iracyagowe cyane no kwishyuza ababereyemo Leta umwenda ukomoka ku manza batsinzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .