Imibare igaragaza ko u Rwanda rwizigamira ku gipimo cya 12% by’umusaruro wose w’igihugu kandi mu 2020 intego ni uko uyu mubare uzaba wazamutse ugeze nibura kuri 30 %, niyo mpamvu ibigo by’imari iciriritse n’ubundi buryo bwafasha abanyarwanda kuzigama bishyirwamo ingufu.
Muri iki gihe umuturage wo mu Murenge wa Bweyeye i Rusizi agenda kilometero nke, akabitsa amafaranga ahatekanye, yagira umushinga agasimbuka akaguza ay’igishoro iterambere rye rikihuta.
Imibare igaragaza kandi ko nibura 86% by’abantu bakuze mu Rwanda bizigamira mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko usanga amafaranga bizigamira ari make kuko batabikorera gushora imari ahubwo gukemura ibibazo bimwe na bimwe by’imibereho gusa.
Umurenge SACCO ni kimwe mu bigo by’imari byifashishwa mu kwizigamira. Kuva mu 2009 witabiriwe cyane aho ubu umaze kugira abakiliya babarirwa muri miliyoni 1.6. Amafaranga abarirwa muri za miliyari babitsa agenda azamuka umwaka ku wundi, ari nako inguzanyo nazo ziyongera.
Raporo ya Banki Nkuru y’Igihugu yagaragaje ko kugeza mu Ukuboza 2011 wabikijwemo amafaranga miliyari 22.4, bigera mu kwezi nk’uko mu 2016 habitswa miliyari 56.1.
Ku byerekeye inguzanyo, mu 2011 Umurenge Sacco watanze izibarirwa muri miliyari 4.6, naho mu 2016 hamaze gutangwa miliyari 34.4. Umwaka wa 2016 wasize Umurenge SACCO ubarirwa umutungo mbumbe wa miliyari 100.2.
Iyi Banki yo kubitsa no kugurizanya yagiye yagura ibikorwa byayo bitandukanye, kuri ubu hari kwigwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga rihuza imirenge SACCO, igomba guhurizwa ku rundi rwego rw’Akarere SACCO (District SACCO).
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), Peter Rwema, avuga ko leta n’abafatanyabikorwa batandukanye bari gukora umushinga w’ihuzwa ry’Umurenge SACCO.
Yagize ati “Abafatanyabikorwa batandukanye bari gutegura imbanziriza mushinga. Ni ukuvuga ngo imirenge Sacco izahurizwa ku karere mu cyiswe District Sacco. Iyo District Sacco izaba ikomeye, ifite n’ingufu, aho Umurenge Sacco wari uri hazasigara ari ishami, utanga serivisi kubanyamuryango nkuko bisanzwe.”
Iyo ntego nigerwaho, hazaba hariho imirenge SACCO 416 isanzweho wongeyeho District SACCO 30.
Byongeye, abakiliya ba Sacco bazabasha kubonera serivisi ku ishami iryo ari ryo ryose bagezeho kuko zizahuzwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga. Rwema yemeza ko bizagerwaho bitarenze uyu mwaka.
Hagati aho ariko, nubwo Imirenge SACCO itera imbere abanyamuryango bayo baracyagaragaza ko inyungu ku nguzanyo ihanitse, kuko iri hagati ya 16% na 18%.
Nubwo iri terambere ry’ibigo by’imirenge SACCO rikomeje, rinagongana na bamwe batishyura neza inguzanyo ndetse mu bice bimwe by’igihugu hagiye humvikana inyerezwa ry’umutungo wayo no kwibwa. Inzego z’umutekano n’iz’ubutegetsi bwite bwa Leta zarahagurutse, hari abagiye batabwa muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.
Indi nkuru wasoma: Ibibazo 10 byamunze Umurenge SACCO



















TANGA IGITEKEREZO