Ibi byatangajwe ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwizigamira cyatangiye ku wa 31 Ukwakira 2025.
Mu 2024, muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere, NST2, u Rwanda rwihaye intego yo kuzamura ubwizigame bw’Abanyarwanda bukava kuri 12,5% bukagera kuri 25,9%.
Mu gihembwe cya kabiri cya 2025, Umusaruro mbumbe w’igihugu wari ugeze kuri miliyari 5.798 Frw
Umuyobozi ushinzwe ibigo by’imari muri MINECOFIN, Hategekimana Cyrille, yavuze ko uburyo bwonyine bwo kugera kuri iyo ntego ari uko Abanyarwanda bumva ko kwizigamira bidakorwa n’umuntu ufite ibyo yasaguye.
Ati “Icyigero cy’ubwizigame mu Rwanda ntabwo kiri hasi cyane ariko nanone ntabwo turi aho twifuza kugera kuko turi kigero cya 14,4% by’umurasaruro mbumbe w’igihugu kandi dufite gahunda yo kugera kuri 25,9% mu mwaka wa 2029.”
“Birasaba imbaraga z’Abanywaranda twese kugira ngo kuzigama tubigire umuco kandi twumve ko kuzigama atari kuzigama ibyo wasaguye ahubwo bikorwa ku cyo umuntu yinjije cyose.”
Habarushaka Jean De Dieu ukora ubworozi bw’ingurube mu Karere ka Gicumbi yavuze ko ibyo agezeho uyu munsi byose abikisha kwizigamira kuko byatumye abona n’uko akorana n’ibigo by’imari bimuha inguzanyo.
Ati “Njye natangiye kwizigamira mu 2009, ngenda mbika amafaranga gake gake kugeza mu 2017 ubwo nakaga inguzanyo yanjye ya mbere. Iyo nguzanyo yaramfashije kuko ni yo yamfashije kubaka inzu no gutangira ubworozi bw’ingurube.”
Akomeza avuga ko mu 2023 yongeye gufata indi nguzanyo akaguramo moto ebyiri zunganira bwa bworozi ndetse yongera n’ingurube.
Ati “Ibyo byose ntabwo mba narabigezeho iyo ntizigama kandi ntabwo ari uko nari mfite byinshi ahubwo ni uko nagize ibyo nigomwa kugira ngo ngere aha.”
Mukabucyanayandi Marie Denise we yavuze ko kuyoboka ibigo by’imari kugirango bizigamire bikigoye ariko bakoresha amatsinda kugira ngo batazacikanwa n’ibyiza byo kwizigamira.
Ati “Abantu benshi mu cyaro twizigamira mu matsinda kuko banki zisaba inyungu nyinshi, kandi mu matsinda n’iyo ukeneye inguzanyo ntabwo bakwaka inyungu nyinshi usanga ari nk’igiceri cy’ijana cyangwa 200.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, yagaragaje ko muri aka karere abaturage bamaze kumva akamaro ko kwizigamira aho nko muri Ejo Heza akarere kamaze kwizigama arenga miliyari 2 Frw.
Akomeza avuga ko 80% by’abaturage b’i Gicumbi bafite amatungo bituma babona icyo bizigama.
Ati “Muri gahunda ya Ejo Heza twarazamutse cyane kuko tugeze ku bwizigame bwa miliyari 2,3 Frw, kimwe no muri gahunda z’iterambere abaturage bitabira amatsinda aho dufite arenga 2000 ndetse arimo kugenda yandikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo amatsinda dufite, ibimina na koperative bibe bizwi ku rwego rw’igihugu kugira ngo turebe uko twanazifasha gutera imbere.”
Umuyobozi w’Ishami rya Equity Bank Rwanda rya Gicumbi, Jean Pierre Birikunzira, yavuze ko nk’ikigo cy’imari biteguye gufasha abaturage gukomeza kwizigamira no kwiteza imbere.
Iki cyumweru kizarangwa n’ibikorwa birimo kwigisha, gushishikariza no kwegereza abaturage serivisi z’imari zijyanye no kwizigamira cyane cyane izikoresha ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!