Mu gihe kitarenze ukwezi kumwe bahuye n’impanuka z’inkongi y’umuriro ikabangiriza ibintu byinshi, bamwe mu bari basanzwe bafite ubwishingizi bw’inyubako zabo muri SORAS batangiye gushumbushwa.
Nk’uko bisanzwe mu mikorere yayo, SORAS yishyura bwangu abakiriya baba barafashe ubwishingizi ubwo ari bwo bwose. Ni muri urwo rwego yihutiye kwishyura abakiriya bagize ibyago inyubako zabo zigafatwa n’inkongi z’umuriro hirya no hino mu Rwanda.
Tariki ya 15 Nyakanga ni bwo inzu ya Nyirandoli Mwavita Alphonsine iri Nyabugogo hafi y’ahitwa kwa Mutangana mu Karere ka ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro; nyuma y’ukwezi kumwe gusa inzu ye ifashwe n’inkongi, tariki ya 22 Kanama 2014, SORAS yamwishyuye miliyoni cumi n’enye n’ibihumbi magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda, ahwanye n’agaciro k’ibyangiritse.
Nkundumukiza Esdras, Umuyobozi w’ubucuruzi muri SORAS yatangarije IGIHE ko barimo kwishyura abakiriya babo, umwe ku wundi.
Yagize ati “Mu bamaze kwishyurwa harimo Nyirandoli Mwavita Alphonsine, kuko yari yamaze kuzuza ibisabwa.”
Nyirandoli yatangarije IGIHE ko ibyago by’inkongi yibasiye inzu ye byamuhungabanyije cyane, SORAS ikaba yamuhojeje amarira.
Yagize ati “Nari narafashe ubwishingizi, nahise mbagana none banyishyuye mu gihe kitarenze ukwezi”.
Nashishikariza Abanyarwanda bafite amazu y’ubucuruzi cyangwa abafite amazu yo kubamo ko bagana SORAS kuko ni ingabo y’amahina.”
Nyirandoli kandi yashimiye Polisi y’ u Rwanda n’abandi bamufashije bakamutabara ubwo inzu ye yafatwaga n’inkongi y’umuriro.
Foto: Thamimu



















TANGA IGITEKEREZO