Sonarwa yahaye abakiliya isezerano rya serivisi inoze no kuba icyitegererezo mu bwishingizi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 11 Mutarama 2019 saa 04:21
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Nyarwanda y’ubwishingizi (Sonarwa), yakiriye abakiliya bayo mu kubashimira uko bakoranye umwaka ushize no kubifuriza umwaka mushya wa 2019, ibaha isezerano rya serivisi inoze no kubabera icyitegererezo mu bwishingizi.

Byavugiwe mu isangira ryahurije hamwe abakozi ba Sonarwa, abakiliya bayo n’abandi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Hashingiwe ku mabwiriza yerekeye kwemererwa n’ibindi bisabwa mu mirimo y’ubwishingizi, avuga ko umwishingizi adafatanya ubwishingizi bw’igihe gito n’ikirekire, Sonarwa yagabanyijwemo ibice bibiri birimo Sonarwa General na Sonarwa Life.

Umuyobozi mukuru wa Sonarwa General, Tonny Twahirwa, yavuze ko bakiriye abakiliya kuko bakorana neza’ kandi ko kuva kera Sonarwa yabakiraga uko umwaka urangiye.

Ati “Kwabaga ari ukubifuriza umwaka mushya ariko inababwira ko twakoranye neza, ko Sonarwa izakomeza kubana na bo neza mu wundi mwaka.”

Ubugenzuzi bwa 2017 bwerekanye ko Sonarwa yagize urwunguko rusaga miliyoni 178Frw nyuma yo kuzuza inshingano zo kwishyura abayifashemo ubwishingizi burimo ubw’impanuka z’asaga miliyari 4Frw.

Ubugenzuzi bwa 2018 butarashyirwa ahabona bizeye ko buzagenda neza. Uyu mwaka biteganyijwe ko Sonarwa izishyura abakiliya amafaranga y’ubwishingizi bw’impanuka bwa miliyoni 800Frw.

Twahirwa yabwiye abakiliya ko bizakomeza, bikazayifasha kuba sosiyete y’icyitegererezo mu bwishingizi mu Rwanda no mu Karere.

Ati “Bivuze ko ay’imyaka yashize ari kugenda avamo. Uyu mwaka turumva tuzaba dutera imbere twishyure impanuka zose zishoboka ku buryo abakiliya bacu bazishima. Turishimira ko twatanze serivisi nziza kandi tukishyura n’impanuka neza ariko uyu mwaka wo bizaba ari akarusho.”

Umuyobozi wa Sonarwa Life, Munyagaju Aurore Mimosa, yavuze ko hari byinshi sosiyete yagezeho, akaba ari yo mpamvu yahisemo kubyishimira hamwe n’abakiliya bayo kuko aribo babigizemo uruhare.

Ati “Turabizeza ko gahunda dufite ari ugukomeza kubana na bo no kugendana na bo mu rugendo turimo. Icyo duhishiye abakiliya cy’umwihariko ni ukubaba hafi.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Richard Tusabe wari umushyitsi mukuru, yashimiye Sonarwa ku gikorwa yakoze cyo gusangira n’abakiliya ibashimira uruhare bagize mu bikorwa byayo by’umwaka ushize no kuba yabijeje kubikomeza mu 2019.

Umukozi wa Society for Heath Family, Mugisha Alexis, yavuze ko hashize imyaka hafi itanu ifata ubwishingizi burimo ubw’abakozi muri Sonarwa kandi ko serivisi zabo ari ntamakemwa ariko bakwiye gukomeza kuzinoza.

Ati “Twahisemo uwo twabonaga atanga ubwishingizi bwiza bubereye abakozi kandi tubona baraduhaye ibyo twabasabaga [...]Nifuza ko bakora byiza kurushaho, bibanda ku kwihuta gukemurira ibibazo ababagana.”

Sonarwa ni Sosiyeti ya mbere nyarwanda yatangije ubwishingizi mu 1975, ishinzwe na Guverinoma y’u Rwanda, isanduku y’ubwiteganyirize (yabaye RSSB), Rwandex, Magerwa, OCIR Thé, JH Minet&Co Ltd na Mr Robert Close.

Sonarwa life itanga ubwishingizi bw’ubuzima, amashuri y’abana, kwizigama, inguzanyo na ho Sonarwa General igatanga ubw’ibinyabiziga, inkongi z’umuriro no kwishingira amafaranga muri banki.

Abaririmbyi basusuruikiye iri sangira bishimiwe
Bamwe mu bakozi ba Sonarwa bari kwakira abakiliya
Bamwe mu bayobozi ba Sonarwa batangiza isangira
Sonarwa yasangiye n'abakiliya bayo
Umuyobozi mukuru wa Sonarwa General, Tonny Twahirwa, yavuze ko kwakira abakiliya babo bisobanuye ko babanye neza
Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Richard Tusabe yashimiye Sonarwa ku gikorwa yakoze cyo gusangira n’abakiliya ibashimira uruhare bagize mu bikorwa byayo
Umuyobozi wa Sonarwa General yereka abakiliya bamwe mu bakozi bayo
Umuyobozi wa Sonarwa Life, Munyagaju Aurore Mimosa, yavuze ko hari byinshi sosiyete yagezeho, akaba ariyo mpamvu yahisemo kubyishimira hamwe n’abakiliya bayo kuko aribo babigizemo uruhare
Umunyamakuru wa RBA, Novella Nikwigize, ni we wari uyoboye isangira rya Sonarwa n'abakiliya bayo

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .