Iki cyumweru cyabimburiwe n’ijambo umuyobozi wa Sanlam AG PLC, Madamu Betty Sayinzoga, yagejeje ku bakozi bose, abashimira uruhare rwa buri wese mu gutanga serivisi zitandukanye ku bakiriya ba Sanlam, aboneraho no kubamenyesha agaseke gahishiwe abakiriya bazagana iki kigo muri iki cyumweru.
Iyi poromosiyo yiswe “ YouAreTheReason” izamara iminsi itanu aho izarangira kuwa Gatanu tariki 7 Ukwakira 2022.
Muri iyi poromosiyo hazatangwa ibihembo bitandukanye birimo kwakirwa muri Hotel zikomeye ,telefone, amanite yo guhamagara, Amakarita yo guhaha n’ ibindi bitandukanye.
Muri iki cyumweru kandi hateganyijwe gushimira bamwe mu bakiriya b’imena, bamaranye igihe kirekire ubwishingizi Sanlam AG imaze imyaka irenga 35 iha abaturarwanda.
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha amakuru muri Sanlam Assurances Generales PLC mu Rwanda, Patrick Muneza yavuze ko nka Sanlam bishimira guha umukiliya serivisi nziza kuko umukiliya ari we mpamvu nyamukuru y’ ibikorwa byabo.
Yagize ati ”Iki cyumweru kiduhaye uburyo bwo kwegera abakiliya bacu kugira ngo tubabwire ko aribo mpamvu ituma dutera imbere ndetse bari ku isonga y’ ibikorwa byose bya Sanlam AG PLC”
Muneza yashimangiye ko intego y’ iki cyumweru ari ugushimira abakozi kubera ubwitange bwa buri wese mu gutanga serivisi inoze ndetse n’abakiriya muri rusange kubera icyizere bagirira Sanlam AG PLC.
Ati “Muri iki cyumweru cyahariwe kuzirikana gutanga serivisi nziza ku bakiriya twateganyije ko umukiriya uzagura ubwishingizi Sanlam itanga hijya no hino mu gihugu azagira amahirwe yo gutombora ibihembo bitandukanye kandi bishimishije.”
Yahamagariye umuntu wese ukeneye ubwishingizi mu Rwanda kugana ishami rimwegereye cyangwa agakoresha umurongo w’ Ikoranabuhanga *633# ku wukeneye ubwishingizi bw’ibinyabiziga.
Sanlam imaze imyaka irenga 100 itanga ubwishingizi butandukanye mu gihugu bitandukanye by’isi, ikaba yarageze mu Rwanda mu 2014 igura imigabane muri SORAS; nyuma y’aho yegukanye imigabane yose ya SORAS ndetse na SAHAM, ibyo bigo byombi bihinduka Sanlam Rwanda ikaba ari cyo kigo cya mbere gifite abakiriya benshi mu bigo bitanga ubwishingizi aho ifite abakiliya barenga 400,000.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!