Mu Kiganiro na IGIHE ,Mujawabega Yvonne ushinzwe Ishami ry’Ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara muri RSSB,yatangaje ko nka RSSB bishimiye cyane itorwa ry’iri tegeko kuko kuri bo ubwishingizi bwagutse,hakaba hiyongereye ho Ishami rishya mu mashami RSSB yari isanzwe icunga kandi ko ibi ari umusaruro wavuye mu gutegura iri tegeko guhera mu mwaka wa 2009.
Ati” Twanezerewe cyane rwose kuko ubwishingizi bwagutse kandi inzego zose bireba zarashishoje. Hari hashize imyaka nk’itandatu dutegura uburyo ubu bwishingizi buzajya bukorwa, kuba abadepite babonye ko bukwiriye maze bagatora uyu mushinga w’itegeko ni ibintu bishimishije. ”
Mujawabega avuga ko ubusanzwe iyo umugore yabyaraga, yahembwaga umushahara we wose mu byumweru 6 gusa maze ibindi byumweru bitandatu agahabwa 20% by’umushahara we ko ariko iri tegeko riteganya ko azajya ahabwa umushahara we wose mu byumweru 12.
Ati” Guhabwa 20% by’umushahara byatumaga ababyeyi benshi bagaruka mu kazi bataye uduhinja tutarakomera ndetse na bo batarafata agatege banga ko bakatwa ayo mafaranga ariko ubu ngubu bazajya batuza kuko bazaba bahabwa umushahara wabo wose.”
Yavuze ko mu gihe iri tegeko rizaba rimaze gutangazwa mu igazeti ya leta, hazakurikiraho ubukangurambaga mu bakoresha bakibuka kujya batanga umusanzu nk’uko batangaga uwa Pansiyo, uw’ubwishingizi bw’indwara n’iyindi.
Ati” Nta kibazo twagira kuko icyakorwa byaba ari nko kwibutsa abakoresha kuko babiganirijweho barabizi, uko batangaga indi misanzu ku bakozi babo ni ko bazanatanga uwo guteganyiriza umubyeyi wabyaye.”
Amafaranga 0,6 ku ijana ni wo musanzu uzajya utangwa mu Ishami ryo guteganyiriza ababyeyi muri RSSB, aho buri kwezi umukozi wese azajya akatwa 0,3% n’umukoresha agatanga 0,3%.



















TANGA IGITEKEREZO