Abaturage barimo abahinzi, abarobyi ababaji, abacuruzi n’abandi badafite umukoresha baributswa ko gahunda yo kwiteganyiriza ubwabo ishoboka ( voluntary insurance) kugira ngo amasaziro yabo azabe meza.
Nyuma y’amezi ane Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB gitangije iyi gahunda ubuyobozi bwa Rssb burakomeza gushishikariza abaturage kugana buri shami rya RSSB riri muri buri karere kuko akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure.
Iyi gahunda nshya irareba abantu bose batandukanye batajyaga bagenrwaho na gahunda z’ubwiteganyirize. Aba barimo abahinzi, abarobyi, ababaji , abacuruzi n’abandi bakora imirimo itandukanye batajyaga bateganyiriza izabukuru muri iki kigo.
Umukozi niwe uzajya aha agaciro ibikorwa bye yigenere umushahara wa buri kwezi, abe ariwo atangaho 6% ajyanwa mu ishami ryo guteganyiriza izabukuru yose hamwe agatangwa mu gihembwe nk’uko biteganywa n’itegeko.
Kugirango abikorera ku giti cyabo babashe kubyumva neza no koroherezwa inzira yo kwiteganyiriza, ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda cyagiranye amaserano n’ikigo Social security parteners kizafasha mu bukungarambaga kuri abo bikorera ndetse no kuzuza impapuro zimwe zifasha abikorera kubona nomero muri RSSB. Iki kigo kikaba gikorera mu gihugu hose gifatanyije na RSSB.
Ubwo iyi hagunda y’ubukangurambaga yatangizwaga ku mugaragaro tariki ya 4 Nzeri 2014, Umuyobozi Mukuru wa RSSB Dr Ufitikirezi Daniel, yabwiye IGIHE ko nubwo itegeko ryo muri 1974 ritateganyije uburyo umuntu ku giti cye yakwiteganyiriza, ari ngombwa ko abo bantu bajya bagira amasaziro meza.
Yagize ati “Abinjiriza igihugu si abahembwa gusa, hari abubatsi, abadozi, abacuruzi n’abandi, abo bose bakenera gusaza neza, bityo tukaba twarabatekerejeho kandi twizeye ko bizagira ingaruka nziza.”
RSSB kandi ntiyibagiwe abanyarwanda baba hanze (diaspora) mu bijyanye n’ubwiteganyirize kuko gahunda yo kuborohereza kuba abanyamuryango irimo gukorwa higwa uburyo umusanzu wabo wajya ugera muri RSSB ndetse n’uburyo babona ibyo bagenerwa bitabagoye.



















TANGA IGITEKEREZO