00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB yegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu guhanga udushya mu karere

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 13 November 2013 saa 07:17
Yasuwe :

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyahawe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu guhanga udushya muri serivisi zijyanye n’ubwiteganyirize gitanga mu karere.
Ibi byagaragajwe mu irushanwa ryabereye i Mombasa muri Kenya, ryateguwe n’ihuriro ry’ibigo by’ubwiteganyirize mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (ECASSA-East and Central Africa Social Security Association).
Iri rushanwa ryateguwe mu rwego rw’inama ya gatandatu ya ECASSA yabereye i Mombasa muri Kenya kuva kuwa 17 kugeza kuwa 18 (…)

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyahawe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu guhanga udushya muri serivisi zijyanye n’ubwiteganyirize gitanga mu karere.

Ibi byagaragajwe mu irushanwa ryabereye i Mombasa muri Kenya, ryateguwe n’ihuriro ry’ibigo by’ubwiteganyirize mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (ECASSA-East and Central Africa Social Security Association).

Iri rushanwa ryateguwe mu rwego rw’inama ya gatandatu ya ECASSA yabereye i Mombasa muri Kenya kuva kuwa 17 kugeza kuwa 18 Ukwakira 2013 mu kubungabunga ubuzima.

Ibigo byitabiriye irushanwa ni birindwi byavuye mu Rwanda, Kenya, Tanzaniya na Uganda. Innovators Society of Kenya (ISK) cyo cyatanze abakemurampaka.

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na RSSB, Umuyobozi mukuru wayo, Kantengwa Angelique, yatangaje ko iki gihembo ari icyo kwishimirwa .

Agaragaza agaciro k’igihembo bahawe Kantengwa yagize ati “Dushimishijwe no kuba twatorewe kuba ku isonga ry’ibigo mu guhanga udushya mu bigo by’ubwiteganyirize mu karere. Turizera ko ibi bidushyira ku mwanya w’indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza kandi inoze ku bakiriya bacu batugana.”

Kugira ngo umunyamuryango wa ECASSA ahembwe byasabaga kuba hari ibikorwa by’indashyikirwa agaragaza, serivisi n’uburyo abigenza ku bagenerwabikorwa cyangwa se impinduka bigomba kuzana muri serivisi atanga. Udushya twarebewe mu nzego eshatu ari zo uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa, uko bikorwa n’abantu.

RSSB agashya kayo katurutse ku bantu n’uburyo abanyamuryango bayo babona ibyo bagenerwa bakoresheje mVISA, aho umuntu ayikoresha aho yaba ari hose mu Rwanda.

RSSB yabonye amanota agera 80% kubera gukoresha mVISA. Igihembo yahawe kikaba aricyo cyasumbaga ibindi mu guhanga udushya mu bigo by’ubwiteganyirize muri Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati.

Kantengwa Angelique, Umuyobozi Mukuru wa RSSB (Hagati) yakira igihembo cyatanzwe na KONCHELLAH John (Ibumoso), Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y'igenamigambi muri Kenya

Kantengwa Angelique agaragaza agaciro ka mVISA yagize “Abanyamuryango bacu bahuraga n’inzira ndende byanyuragamo kugira ngo amafaranga yabo agere ku makonti muri banki ariko ubu byaroroshye barabona amafaranga yabo aho bari hose, haba mu maduka abegereye cyangwa se ku bakozi ba mVISAaho bari hirya no hino mu gihugu.”

RSSB iha amafaranga abari abakozi bageze mu zabukuru, abamugariye ku kazi, ndetse n’ababakomokaho basaga ibihumbi 30 mu bice byose by’igihugu. Abasaga 90% babarizwa mu cyaro, ahari amabanki make. Ibi bituma bakora urugendo rurerure, bishyura amafaranga y’ingendo kugira ngo bashobore kugera ku mabanki bakorana na yo. Nyuma yo kugira amabanki make no kwishyura amafaranga y’ingendo, abanyamuryango ba RSSB binubiraga amafaranga menshi banki zibaca. Iyo warebaga amafaranga yose batakaza umunyamuryango ntacyo asigaragana.

Mu gukemura iki kibazo, RSSB yakoranye n’amabanki hashyirwaho mVISA, kugira ngo borohereze abahabwa amafaranga ya Pansiyo. Ubu RSSB uburyo yakoreshaga yarabuhinduye igana mVISA, byatumye abahabwa amafaranga ya Pansiyo biyandikisha ari benshi ku bushake, kandi hari icyizere ko mu mpera z’uyu mwaka abanyamuryango bose bazaba baramaze kwiyandikisha.

Gukoresha mVISA byatumye abagenerwabikorwa babona ibyo bagenerwa ku kiguzi gito kandi bituma ibyo batakazaga byose bidakomeza kugenda, ibyo binjiza biriyongera.

Ukeneye ibisobanuro birambuye kuri RSSB wakohereza ubutumwa kuri e-mail y’ikigo ariyo [email protected] cyangwa ugasura urubuga usangaho amakuru anyuranye arebana n’ikigo www.rssb.gov.rw

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages