Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB: Rwanda Social Security Board), nk’uko bisanzwe mu nshingano zacyo, kirahugura abateganyirizwa ku bijyanye n’Ubwiteganyirize, ubu bakaba bageze mu bigo bya Gisirikare.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2013, Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, cyatanze amahugurwa ajyanye n’ibyiza by’ubwiteganyirize. Ayo mahugurwa yahawe aba Ofisiye bashinzwe Ubuyobozi n’ubuvuzi mu gace ko hagati mu gihugu, aratangirwa mu kigo cya Gisirikare cy’i Kami.
Oswald Munyandekwe, Umuyobozi w’ishami rya Pansiyo n’ibyago bikomoka ku kazi muri RSSB, mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko gahunda barimo bayifatanyije na Minisiteri y’ingabo, binyuze mu ishami ryayo rishinzwe abakozi ndetse n’irishinzwe ubwishingizi mu kwivuza rya gisirikare (MMI: Military Medical Insurance).
Agira ati “Ni gahunda twihaye kugira ngo dusobanurire abakozi bose uburenganzira bwabo mu byerekeye ubwiteganyirize, ndetse n’abakoresha kugira ngo basobanukirwe inshingano zabo ku bwiteganyirize. By’umwihariko n’abasilikare usanga batabona umwanya wo gusohoka ngo bajye hanze, bigane n’abandi bamenye uburenganzira bwabo mu bwiteganyirize, byabaye ngombwa ko dushyiraho gahunda yabo yihariye.”
Akomeza atangaza ko babigisha uburenganzira bwabo ku bwiteganyirize, bakabigisha uko amafaranga bahabwa abarwa, ndetse n’ibyahindutse mu itegeko ryabo, kuko bafite imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yihariye, kandi ko no kubona amafaranga ya pansiyo imyaka yabo yihariye.
Atangaza kandi ko basobanukirwa n’ibyago bikomoka ku kazi, kuko bahura na byo cyane kubera imiterere y’akazi bakora.
Agira ati “Dukangurira n’abakoresha babo kuzuza inshingano zibareba igihe habaye impanuka y’akazi kugira ngo umukozi abone ibyo amategeko amuteganyiriza. Ibyo rero ntiyabigeraho bidaciye ku mukoresha.”
Ikindi kiganiro cyatanzwe kijyanye n’ishoramari, bagaragaza aho amafaranga y’imisanzu batanga aho ajya, n’uko akoreshwa ndetse n’inyungu abiteganyirije bakuramo.
Ibibazo babazaga byaganishaga ku burenganzira bwabo, icyo bazabona nibavamo, icyo abavuyemo babona n’uko bariho, n’ingaruka zishobora kubaho kuko bahawe imyaka mike ku isanzwe yo kubona pansiyo ndetse n’icyo abahuye n’ibyago bikomoka ku kazi ntibimenyekanishwe icyo bazakorerwa.
Basabye RSSB ko yakubaka n’inzu zo mu rwego ruciriritse kugira ngo n’ababona umushahara muto bagire amahirwe yo kubona amacumbi.
Iyi ni gahunda isanzwe y’ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), yo kuzenguruka mu bigo byaba ibya Leta cyangwa iby’abikorera, mu gusobanurira abakozi n’abakoresha ibirebana n’uburenganzira k’ubwiteganyirize.



















TANGA IGITEKEREZO