00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Radiant yahembwe nk’ikigo cy’ubwishingizi cy’indashyikirwa mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 April 2023 saa 09:47
Yasuwe :

Ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda, Radiant Insurance Company cyahawe igihembo cyo kuba ikigo cy’ubwishingizi cy’indashyikirwa mu Rwanda mu bihembo bitangwa na Kalisimbi Event.

Ubusanzwe ibihembo bya Kalisimbi Event bihabwa abantu cyangwa ibigo runaka byakoze ibikorwa binyuranye by’indashyikirwa mu mwaka runaka.

Kuri iyi nshuro ibihembo byatanzwe biri mu byiciro bitandukanye birimo, ubukerarugendo, Serivisi, Ikoranabuhanga, Ubuzima, ishoramari, ubuhinzi n’ibindi kuko hatanzwe ibihembo ku bigo 17.

Mu bigo byashimiwe umusanzu wabyo harimo Radiant Insurance Company imaze igihe kitari gito itanga serivisi z’ubwishingizi zitandukanye ku banyarwanda by’umwihariko n’ubwishingizi bwa moto.

Umuyobozi mu Ishami rishinzwe Ubucuruzi muri Radiant Insurance Company, Nzamurambaho Didier, yavuze ko guhabwa igihembo ari iby’agaciro gakomeye, kandi babikesha icyizere bagirirwa n’abakiliya bayo.

Ati “Tubikesha icyizere abakiliya bacu batugirira natwe tukubahiriza amasezerano y’ubwishingizi twagiranye nabo. Ubwishingizi burya iyo umuntu abufashe icyo aba yashinganye kikagira ikibazo, iyo yishyuwe ku gihe ubwabo ni uburyo bwiza bw’ubucuruzi kuko agenda yamamaza ibyo yiboneye n’amaso ye.”

Yavuze ko umusanzu wa Radiant Insurance, ugaragarira mu gutuma abanyarwanda bakora bumva ko batekanye by’umwihariko mu bijyanye n’iterambere ry’igihugu.

Ati “Umusanzu wacu tuwureba mu buryo bwagutse kuko bifasha abanyarwanda mu gutuma bakora batekanye ariko noneho n’ikijyanye n’iterambere ry’igihugu kuko ibigo nk’ibi bicuruza binatanga umusoro bityo imisoro nayo igatanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu cyacu.”

Mu 2013 nibwo Radiant Insurance Company yatangijwe na Marc Rugenera, itangirana intego zo gufasha abashaka ubwishingizi kububona mu buryo butabagoye ugereranyije n’uko byari bimeze ku bindi bigo. Kuva uwo mwaka Radiant itanga ubwishingizi burimo ubw’inzu, imodoka ubuzima n’ubundi.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iherutse kugaragaza ko impanuka zo mu muhanda zikomeje kuba ikibazo kiremereye urwego rw’ubwishingizi, ku buryo ingano y’amafaranga yishyuzwa ajyanye n’impanuka yiyongereyeho 18% mu 2022.

Nzamurambaho yavuze ko icyo bivuze ari uko hagomba kongerwa ubukangura kugira ngo abafata ubwishingizi biyongere.

Ati “Icyo biba bivuze ni ukongera ubukangurambaga ku buryo abanyarwanda bagira umuco wo kwishinganisha mu byabo. Uko abagana ibigo by’umwishingizi bazaba benshi nabyo bizabona ubushobozi bibona ubu kuko ababufata kugeza ubu baracyari bake. Icyo batanze akenshi iyo bakoze impanuka kigenda muri iyo mirimo yo kwishyura.”

Uretse Radiant yahembwe ariko hari n’ibindi bigo bitandukanye birimo nkigikora ishoramari ry’ubuhinzi cyegukanywe na SINA Gerald, Premiere Bet, Eager Hospitality, Acorns International School, Toyota, Robotic solutions, MJF, Satguru Travels Kigali, Iyaga Plus Coat, Iriza service team, RIM, Smart Application n’ibindi bitandukanye.

Wari umugoroba w'ibyishimo ku bakozi ba Radiant
Buri mukozi wa Radiant yishimiye iki gihembo
Radiant Insurance Company yashimiwe nk'ikigo cy'ubwishingizi cyiza mu Rwanda
Abakozi ba Radiant Insurance Company ubwo bashyikirizwaga ibihembo
Umuyobozi mu Ishami rishinzwe Ubucuruzi muri Radiant Insurance Company, Nzamurambaho Didier, yavuze babikesha icyizere bagirirwa n'abaturage
Ubuyobozi bwa Radiant Insurance Company bushimangira ko bubikesha ubuyobozi bwiza
Ni igihembo gisobanuye akamaro ka serivisi iki kigo gitanga mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .