Byavuzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2022 mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwa EjoHeza mu Karere ka Nyaruguru cyajyaniranye no gushimira imirenge n’utugari byagize ubwitabire bwo hejuru mu 2020/21.
Imibare yerekana ko mu 2020/21 abaturage bitabiriye EjoHeza mu Karere ka Nyaruguru ari 41.515 aho bizigamiye agera ku 325.557.252 Frw. Abagore ni 23.352 bazigamye 180.580.326Frw naho abagabo bagera ku 17.163 bizigamiye 144.976.926Frw.
Mu mezi umunani ya 2021/22 abamaze kwitabira EjoHeza mu Karere ka Nyaruguru ni 33.681 aho bizigamiye agera ku 296,708,236. Abagore ni 20.322 bamaze kuzigama 188.530.521Frw naho abagabo ni 13.359 bamaze kwizigamira 108.177.715Frw.
Mu bitekerezo byatanzwe hagaragajwe ko abagabo bari inyuma mu kwitabira EjoHeza nyamara ari bo bakunze kugaragara mu tubari banywa inzoga bakishyura n’amafaranga menshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, akaba ashinzwe no gukurikirana gahunda ya EjoHeza muri ako Karere, Gashema Janvier, yaboneyeho umwanya wo gukebura abagabo, abasaba kugabanya ayo banywera bakitabira EjoHeza kuko izabafasha gusaza neza.
Yagize ati “Nk’uko mwabibonye abagore nibo bitabiriye cyane ari nayo mpamvu natanze igitekerezo mbwira abagabo bagenzi banjye ko bagabanya amafaranga bajyanaga mu kabari bakaza tukajya muri EjoHeza kugira ngo tuzagire amasaziro mazima.”
Hahembwe imirenge n’utugari byitwaye neza
Akarere ka Nyaruguru kahawe igikombe n’Ubuyobozi bwa EjoHeza mu Rwanda kuko kaje ku mwanya wa Gatanu mu gihugu mu gukangurira abaturage kuyitabira bizigamira, hahembwa n’imirenge itatu n’utugari dutatu yitwaye neza kurusha utundi.
Umurenge wa Mbere wabaye ni Ruheru ukurikirwa na Ruramba ku wanya wa Gatatu haza cyahinda. Akagari ka mbere ni Ruramba aka kabiri ni Ruyenzi naho aka gatatu ni Murambi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruramba, Nsengiyumva Martin, yavuze ko kugira ubwitabire buri hejuru babitewe no kwegera abaturage bakabasobanurira ibyiza bya EjoHeza.
Ati “Nta rindi banga twakoresheje uretse kwegera umuturage ukamusobanurira ibyiza bya EjoHeza noneho na we akagenda abibwira abandi baturanye nabo bakitabira kandi tukabibaganiriza igihe cyose duhuye na bo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyahinda, Nirere Yvette Aline, yavuze ko baganira n’abaturage bakababwira ibyiza bya EjoHeza noneho bakumvikana mafaranga bake bazajya bizigamira buri kwezi.
Ati “Buri kwezi umuturage tumusaba ko byibura yajya yizigamira 1250 Frw hanyuma ushoboye kubona 1500 Frw na we akayatanga; usanga rero uko ugenda ubegera ubaba hafi barushaho kugenda bumva akamaro kabyo no kuyatanga uko bikwiye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko kuba barabaye aba mbere mu Ntara y’Amajyepfo bakaba n’aba gatanu mu gihugu hose mu kwitabira EjoHeza mu 2020/21 bibateye ishema n’umurava wo gutera intambwe ijya mbere kurushaho.
Ati “Icyo twumva iki gikombe kiri butumarire ni uko tugiye kwikebuka impande zose kugira ngo dukomeze kongera abanyamuryango muri EjoHeza. Nujya kureba urasanga abanyamuryango bakeya bari muri EjoHeza bashobora kuba bizigama cyane kuko turi ku kigero cya 98% muri uyu mwaka ariko wareba ugasanga ubwiyongere bw’abanyamuryango bashyashya buracyari hasi ku kigero hafi cya 35%.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye Akarere ka Nyaruguru kitwaye neza agasaba gukomeza intambwe ijya mbere kirinda gusubira inyuma.
Umuyobozi mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ushinzwe gahunda ya Ejo Heza, Augustin Gatera, yavuze ko gushimira abitwaye neza kurusha abandi ari uburyo bwo kubongerera umurava kugira ngo batere intambwe yisumbuyeho ndetse no gukebura abakiri inyuma.
Ati “Mu mwaka wa 2020/21 umuhigo twawesheje ku kigero gishimishije cya 113% bivuze ko uturere 27 kuri 30 tugize igihugu twesheje umuhigo uretse uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali bitewe n’impamvu za Covid-19. Tukaba twifuje gushimira uturere dutanu twaje imbere y’utundi.
Akarere kaje ku mwanya wa mbere ni Nyamasheke gakurikirwa na Rubavu ku mwanya wa kabiri aka gatatu kaba Rusizi naho aka kane ni Gakenke mu gihe Nyaruguru yabaye iya gatanu.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!