Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2017, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe ubukungu, Vedaste Nsabimana, yasabye abakozi ba Dasso gutekereza ahazaza habo bakizigamira; Akarere n’aba bacunga umutekano bize ku bigomba gukorwa kugira ngo akazi kabo karusheho kugenda neza,
Yagize ati “Impamvu dusaba aba ba DASSO ni kimwe n’uko dusaba n’abandi baturage kwizigamira, uyu munsi urakora kuko ugifite imbaraga ariko ejo za mbaraga zizaba zashize, uko kwizigama rero ni nka ka kabando bavuga k’iminsi uca hakibona nabo ni ukugira ngo mu mafaranga bahembwa umunsi k’uwundi bagire icyo bigomwa; niba yanywaga amacupa abiri anywe rimwe abike azamufasha mu gihe kizaza.”
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri RNIT, Emmanuel Mugiraneza, yabasobanuriye inyungu iri mu kwizigamira muri icyo kigega, ababwira ko n’inyungu itangwa iri hejuru y’ahandi hose bashobora kwizigamira.
Kugeza ubu ushyize amafaranga muri icyo kigega abona inyungu ya 9.7% ku mwaka kandi akaba ashobora kuyibonera igihe cyose ayishakiye n’igihe amazemo.
Abari aho bemeje ko bagiye gutangira kwizigamira babinyujije muri icyo kigega.
Umwe muri ba Dasso, Ndayisenga Emmanuel, yavuze ko we agiye guhita atangira gushyiramo ibihumbi bitanu buri kwezi, ku mwaka akizigamira 60,000 frw atabariyemo inyungu.
Yagize ati “Ubusanzwe hari igihe bampemba ngahita yose nyajyana mu kabari cyangwa nkikanga yaranshiranye nta n’icyo nyamajije, ubwo rero ninyashyiramo, ubu nizeye ko nyuma y’umwaka nzaba hari icyo maze kugeraho.”
Kuva Leta y’u Rwanda yatangiza RNIT Ltd ku wa 12 Nyakanga 2016, abasaga 1000 bamaze gushoramo amafaranga asaga miliyari n’igice. Iyi mari ishorwa mu bikorwa bitandukanye by’ishoramari birimo no kugura impapuro mvunjwafaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda ariko uwayizigamiye akaba ashobora kubona aye igihe cyose yayakenera.



















TANGA IGITEKEREZO