Itegeko N0 06/2003 ryo ku 22/03/2003 rihindura kandi rikuzuza itegeko teka ryo kuwa 22/08/1974 rigenga ubwiteganyirize mu Rwanda ryavugaga ko ufite uburenganzira bwo gusaba pansiyo y’ubusaza ari umuntu witeganyirije ugejeje ku myaka 55 y’amavuko kandi utagikora umurimo ahemberwa.
Itegeko rishya No 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta ryahinduye imyaka yo kuba wemerewe gusaba amafaranga y’izabukuru ku bakozi ba Leta. Ingingo yaryo y’ 101 ivuga ko imyaka isanzwe yo gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ku bakozi ba Leta ari 65; ariko ko umukozi witeganyirije igihe agejeje ku myaka 60 y’amavuko ashobora gusaba amafaranga ye y’izabukuru.
Nk’uko tubikesha Urwego rushinzwe itumanaho n’imenyekanisha mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, ku bakozi bo mu bigo byigenga bo haracyakurikizwa itegeko risanzwe rigenga ubwiteganyirize mu Rwanda.
Iri tegeko riteganya ko umukozi wese witeganyirije ugejeje ku myaka 55 y’amavuko, utagikora umurimo ahembewa ashobora gusaba amafaranga ye y’izabukuru. Aha icyo twakongeraho ni uko ku bakozi bagengwa na sitati zihariye (nk’abasirikare, abapolisi , ...) imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru igenwa hakurikijwe imiterere y’imirimo bakora.
Itegeko rivuga ko umuntu ufite imyaka 15 y’ubwiteganyirize ahabwa amafaranga angana na 30% by’umushahara ngereranyo we w’ukwezi mu myaka itatu cyangwa itanu ya nyuma hakurikijwe aho umukozi afite inyungu ni ukuvuga aho bigararaga ko umushahara we ngereranyo waba uri hejuru.
Ikindi kandi ni uko igihe umukozi afite imyaka y’ubwiteganyirize irenga 15, ni ukuvuga igihe kiri hejuru y’amezi 180, pansiyo ye yongerwaho 2% kuri buri gihe kirengaho cy’amezi 12, ni ukuvuga umwaka. Ubwo rero 30% ahabwa umaze imyaka 15 y’ubwiteganyirize, 32% ku myaka 16, 34% ku myaka 17, 36% ku myaka 18 y’ubwiteganyirize bigakomeza bityo.
Igihe noneho umukozi asabye amafaranga ye y’izabukuru atarageza ku myaka 15 y’ubwiteganyirize , ahabwa amafaranga y’ingunga imwe ( allocation unique / Lumpsum). Ayo mafaranga abarwa bahereye ku mushahara ngereranyo we w’ukwezi mu myaka itatu cyangwa itanu ya nyuma (hakurikijwe aho umukozi afite inyungu) bagakuba n’umubare w’imyaka yakoze.
TANGA IGITEKEREZO