00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni gute ibigo byigenga bishobora gufata ubwishingizi bw’indwara muri RSSB?

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 15 January 2015 saa 11:25
Yasuwe :

Ushobora kuba ufite ikigo cyigenga ariko utazi uburyo wabonera abakozi bawe ubwishingizi bw’indwara mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
Kugira ngo ikigo kibone ubwishingizi bw’indwara butangwa na RSSB kigomba kuba cyujuje ibi bikurikira: Ibaruwa isaba yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Urupapuro rwerekana imiterere y’imishahara y’abakozi bose (Grille salariale), rugaragaza umushahara-mbumbe, umushahara fatizo, inyongera ku mushahara n’amafaranga akatwa umukozi kandi ateganywa (…)

Ushobora kuba ufite ikigo cyigenga ariko utazi uburyo wabonera abakozi bawe ubwishingizi bw’indwara mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Kugira ngo ikigo kibone ubwishingizi bw’indwara butangwa na RSSB kigomba kuba cyujuje ibi bikurikira:

– Ibaruwa isaba yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa RSSB,

– Urupapuro rwerekana imiterere y’imishahara y’abakozi bose (Grille salariale), rugaragaza umushahara-mbumbe, umushahara fatizo, inyongera ku mushahara n’amafaranga akatwa umukozi kandi ateganywa n’itegeko,

– Icyemezo cyerekana ko utanga imisoro mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro RRA (PAYE),

– Icyemezo cyerekana ko ikigo cyiyandikishije mu kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB (ishami rya pansiyo n’iry’ibyago bikomoka ku kazi),

– Icyemezo cy’uko nta mwenda ufitiye RSSB mu ishami rya pansiyo n’iry’ibyago bikomoka ku kazi,

– Kwerekana igitabo cy’ubucuruzi (registre de commerce) ku bigo by’ubucuruzi,

– Icyemezo cy’uko ikigo cyiyandikishije muri RDB (Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ) ku bigo bikorera mu Rwanda,

– Icyemezo gitanga uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda ku miryango itegamiye kuri Leta (ONG) gitangwa na MINALOC,

– Icyemezo cy’uko wiyandikishije nka koperative gitangwa na RCA (Urwego rw’amakoperative mu Rwanda) niba ari koperative,

– Icyemezo n’uruhushya rwo gukora ibikorwa by’ubuvuzi gitangwa na RBC (Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima) na Minisiteri y’Ubuzima niba ari byo ukora,

– Icyemezo gitanga uburenganzira bwo gukora ku bigo by’imari biciriritse gitangwa na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR),

– Icyemezo gitanga uburenganzira bwo gutangiza amashuri mato n’ayisumbuye gitangwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC),

– Uburenganzira bwo gukora imirimo y’itangazamakuru butangwa na ‘Media High Council,

– Icyemezo cy’uko wiyandikishije ku miryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta gitangwa n’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ,

– Icyemezo gitanga ubuzima gatozi ku ishyirahamwe cyangwa icyemezo cy’agateganyo gitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) igihe ishyirahamwe ritarabona ubuzima gatozi ,

– Kugaragaza umubare w’abantu buri mukozi yakwishingira (uwo bashakanye, abana babo n’abo barera mu buryo bwemewe n’amategeko) ;

– Kuba nibura ikigo gisaba gifite abakozi barindwi (7).

– Ikigo gisaba kujya mu bwishingizi butangwa na RSSB kigomba gusabira abakozi bose bacyo.

Iyo idosiye imaze gusuzumwa ikemerwa, ikigo cyasabye kibimenyeshwa mu nyandiko. Nyuma y’ukwezi kumwe bakorewe imenyekanisha bakanatangirwa imisanzu, abakozi n’abo bishingira batangira gukoresha ubu bwishingizi bivuza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages