00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma : Abanyamuryango ba AERG batangije ikigega kizabafasha kudatega amaboko

Yanditswe na

Kayitare Charles

Kuya 28 October 2014 saa 11:45
Yasuwe :

Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 biga mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East) bibumbiye mu muryango wa AERG batangije ku mugaragaro ikigega kizatera inkunga imishinga yabo ibyara inyungu.
Iki kigega kiswe AERG Iriza Projects Support Fund kizafasha bamwe mu banyeshuri bibimbiyr muri AERG batekereza imishinga yabavana mu bukene ariko bakabura aho bakura amikoro yo kuyishyira mu bikorwa.
Iki kigega kije gifite intego (…)

Iki kigega kije gifite intego zo gutera inkunga imishinga y’abanyamuryango baba abakiri abanyeshuri cyangwa se abarangije bujuje ibisabwa, kujya inama ku mishinga abanyamuryango bayigejejeho mu rwego rwo kubateza imbere, no gushishikariza banyamuryango kwihangira imirimo babihuza n’ubumenyi bahawe mu ishuri .
Umunyamuryango aterwa inkunga mu gihe agaragaje umushinga ukoze neza witezweho inyungu.

Umuyobozi wa IPRC East wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari Habimana Kizito yashimiye aba banyeshuri uburyo bagize igitekerezo cyiza cyo gushinga iki kigega bitarinze kubatwara imyaka myinshi .

Ati ’’ Iki kigega turagishyigikiye kuko twabonye kijyanye na gahunda za leta zo kwizigama no kwigira. Ikigo kizabaha ubufasha burimo amahugurwa ajyanye no kwihangira imirimo, ubumenyi mu bijyanye n’imisoro n’ibindi.Icyo dusaba abanyamuryango ni ugutegura imishinga inoze yababyarira inyungu ku buryo bugaragara .’’

Umunyamuryango wa “ PROJECTS SUPPORT FUND” izaguriza ufite umushinga ku giti cye n’abazaba biashyize hamwe, inguzanyo izishyurwa mu gihe cy’umwaka ku nyungu y’ 10%.

Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza wari waje uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma Ngarambe Silver yavuze uko ishingwa ry’iki kigega rije kunganira gahunda za leta zo gushishikariza abantu kugira umuco wo kwizigamira.

Mu gushyigikira iki kigega ubuyobozi bwa IPRC East bwatanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’igice ( 2 500 000 Frw). Abayobozi n’abakozi batandukanye nabo bikoze ku mufuka bacyemerera inkunga y’ amafaranga 390 000 Frw .

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages