Ubu bwiteganyirize bugenewe abakorana na RIM na sosiyete y’ubwishingizi SAHAM aho ubugenewe atanga umusanzu w’amafaranga 500, 1000 cyangwa 1500 buri kwezi, bitewe n’ubwo ahisemo, mu gihe agize ubumuga bwa burundu cyangwa yitabye Imana akazajya ahabwa hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Gatera Damien, Umuyobozi mukuru wa RIM yagize ati “Nkatwe RIM twahisemo gukorana na SAHAM kuko basobanutse kandi bafite serivisi zihendutse, ni yo mpamvu natwe dukorana na bo dufatanya kwegereza abakiliya bacu iyi serivisi”.
Bamwe mu bitabiriye ubu bwiteganyirize bavuga ko buzabafasha gukora imirimo yabo nta gishyika bafite.
Nyirabageni Belancille ukoresha isuku mu mujyi wa Musanze yagize ati: “Nanezerewe pe! Nkanjye wirirwa mbisikana n’imodoka mba ngomba kwiteganyiriza hakiri kare ngo ejo ngize icyo mba RIM ku bufatanye na SAHAM bazahite banyitaho. ’’
Nshimiyimana Daniel, umushoferi mu karere ka Musanze Yagize ati, "Dufata ubwishingizi bw’ibinyabiziga tukibagirwa ubw’ubuzima bwacu kandi ari bwo bufite agaciro."
Niyonkuru Mireille, Umukozi wa Saham, avuga ko banejejwe n’uburyo abaturage ba Musanze bakiriye iyi gahunda kuko basobanuriwe bagahita bafata umwanzuro wo gukoresha serivisi y’ubwiteganyirize bw’urupfu n’ubumuga bwa burundu.
Yagize ati “Birashimisha gusobanurira abantu bagahita bafata umwanzuro wo kugana serivise izabafasha ejo hazaza kuko ntawe umenya uko bizaba bimeze.”
Iyi Sosiyete ivuga ko igipimo cy’ubwiteganyirize ku banyarwanda kiri hasi kandi umubare munini usanga ari abakozi bafite akazi bahemberwa ku kwezi, gusa ngo aya mahirwe akazafasha abantu bose bifuza gutanga umusanzu wabo.



















TANGA IGITEKEREZO