Ibi byavugiwe mu kiganiro ubuyobozi bw’icyo kigega bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025.
Mu 2023, iki kigega cyari cyakusanyije miliyari 12,9 Frw.
Ibi byatumye amafaranga yose amaze gukusanywa agera kuri miliyali 59,1 Frw, ubariyemo n’ayasubijwe abanyamuryango basabye kubikuza.
Mu 2024, abanyamigabane batangira kwizigamira biyongeye ku ijanisha rya 69,97% baba 33.137 bavuye ku 19.495 mu 2023.
Iryo zamuka haba mu bwizigame no kwiyongera kw’abanyamigane ryatewe ahanini n’ubukangurambaga, gahunda zo kwigisha abaturage ibijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga n’akamaro ko kwizigamira.
Mu mwaka ushize kandi inyungu icyo kigega cyungukira abanyamuryango, yarazamutse igera kuri 11,78% ivuye kuri 11,55% yariho mu 2023.
Mu 2024, miliyari 19,5 Frw zarabikujwe zigoboka abanyamuryango ba RIF mu bihe bitunguranye ariko zinashorwa mu mishinga itanga akazi ku bantu benshi.
Amafaranga yabikujwe mu 2024 yariyongeye cyane ugereranyije na miliyari 2 Frw yo mu 2023 ariko Umuyobozi Mukuru wa RIF, Gatera Jonathan, yavuze ko kubikuza amafaranga menshi kw’abanyamigabane biri mu byatumye icyo kigega gikusanya amafaranga menshi y’ubwizigame kuko imishinga yashowemo yungutse.
Kwiyongera kw’ababanyamigabane bashya n’ubwizigame byaguye ishoramari ry’icyo kigega bituma kibona inyungu irenga miliyari 5 Frw ku mwaka , cyungukira menshi abanyamigabane kuko inyungu yiyongeyeho 0,23% ugereranyije no mu 2023.
Gatera ati “Uko tugira amafaranga menshi y’ubwizigame tugira aho dushobora gushora hari inyungu itubutse. Amenshi twayashoye mu mpapuro mpeshwamwenda z’igihe kirekire. N’inyungu tubonyemo turongera tukayishora nta mafaranga tugumana.”
Gatera yavuze ko nubwo bari gutera intambwe igaragara ariko umubare w’Abanyarwanda bizigamira ukiri hasi abakangurira kugira uwo muco wo guteganyiriza ahazaza.
Ati “Umubare w’abantu bizigamira uracyari hasi kuko ibyo bihumbi 33 muri miliyoni umunani z’Abanyarwanda bashobora gukora ni bake. Abantu benshi dushaka ko babyitabira kuko ni inyungu iyo bishyize hamwe kandi ubwizigame bwabo bukoreshwa mu ishoramari riha akazi benshi.”
Ikigege RNIT Iterambere Fund cyatangiye mu 2016. Kwizagamira muri icyo kigenga bihera ku 2.000 Frw kandi abanyamigabane bacyo bungukirwa buri mwaka.




Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!