00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 17,6 Frw zizigamwe muri RNIT mu 2024

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 9 May 2025 saa 09:13
Yasuwe :

Ikigega RNIT Iterambere Fund (RIF) cyakusanyije miliyari 17,6 Frw y’ubwizigame bw’abanyamigabane bacyo mu 2024 bingana n’ubwiyongere bwa 45,6% ugereranyije n’umwaka wa 2023.

Ibi byavugiwe mu kiganiro ubuyobozi bw’icyo kigega bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025.

Mu 2023, iki kigega cyari cyakusanyije miliyari 12,9 Frw.
Ibi byatumye amafaranga yose amaze gukusanywa agera kuri miliyali 59,1 Frw, ubariyemo n’ayasubijwe abanyamuryango basabye kubikuza.
Mu 2024, abanyamigabane batangira kwizigamira biyongeye ku ijanisha rya 69,97% baba 33.137 bavuye ku 19.495 mu 2023.

Iryo zamuka haba mu bwizigame no kwiyongera kw’abanyamigane ryatewe ahanini n’ubukangurambaga, gahunda zo kwigisha abaturage ibijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga n’akamaro ko kwizigamira.

Mu mwaka ushize kandi inyungu icyo kigega cyungukira abanyamuryango, yarazamutse igera kuri 11,78% ivuye kuri 11,55% yariho mu 2023.

Mu 2024, miliyari 19,5 Frw zarabikujwe zigoboka abanyamuryango ba RIF mu bihe bitunguranye ariko zinashorwa mu mishinga itanga akazi ku bantu benshi.

Amafaranga yabikujwe mu 2024 yariyongeye cyane ugereranyije na miliyari 2 Frw yo mu 2023 ariko Umuyobozi Mukuru wa RIF, Gatera Jonathan, yavuze ko kubikuza amafaranga menshi kw’abanyamigabane biri mu byatumye icyo kigega gikusanya amafaranga menshi y’ubwizigame kuko imishinga yashowemo yungutse.

Kwiyongera kw’ababanyamigabane bashya n’ubwizigame byaguye ishoramari ry’icyo kigega bituma kibona inyungu irenga miliyari 5 Frw ku mwaka , cyungukira menshi abanyamigabane kuko inyungu yiyongeyeho 0,23% ugereranyije no mu 2023.

Gatera ati “Uko tugira amafaranga menshi y’ubwizigame tugira aho dushobora gushora hari inyungu itubutse. Amenshi twayashoye mu mpapuro mpeshwamwenda z’igihe kirekire. N’inyungu tubonyemo turongera tukayishora nta mafaranga tugumana.”

Gatera yavuze ko nubwo bari gutera intambwe igaragara ariko umubare w’Abanyarwanda bizigamira ukiri hasi abakangurira kugira uwo muco wo guteganyiriza ahazaza.

Ati “Umubare w’abantu bizigamira uracyari hasi kuko ibyo bihumbi 33 muri miliyoni umunani z’Abanyarwanda bashobora gukora ni bake. Abantu benshi dushaka ko babyitabira kuko ni inyungu iyo bishyize hamwe kandi ubwizigame bwabo bukoreshwa mu ishoramari riha akazi benshi.”

Ikigege RNIT Iterambere Fund cyatangiye mu 2016. Kwizagamira muri icyo kigenga bihera ku 2.000 Frw kandi abanyamigabane bacyo bungukirwa buri mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa RIT, Gatera Jonathan, yavuze ko uko ubwizigame bwiyongera ari nako iki kigega kibasha gushora mu mishinga ibyara inyungu
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ishoramari muri RIF, Gashugi Andre, yasobanuye uko imari y'iki kigega ishorwa ahabyara inyungu
Umuyobozi Mukuru wungurije ushinzwe Imari muri RIF, Munyandinda Ignace, asubiza ibibazo by'abanyamakuru muri iki kiganiro
RNIT yasobanuye ko hari ubwiyongere mu mubare w'abizigamira nubwo ari bake ugereranyije n'abanyarwanda bakora

Amafoto: Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .