Intego yo kubaka ayo mazu ni iyo kugira ngo imisanzu y’abiteganyirije ibikwe neza kandi itange inyungu, Ikigo cy’ubwishingizi gikomeze kubona pansiyo y’igihe kirekire ku bantu bazigomba, kandi batagitanga umusanzu. RSSB ikora imishinga yo kubaka hakurikije amabwiriza y’imyubakire y’Umujyi wa Kigali.
Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali gikoze ku buryo amazu agaragaraho ari ayo mu rwego rwo hejuru, ashobora kugurwa n’abantu babifitiye ubushobozi. RSSB yubatse amazu aciciritse i Batsinda, hari n’indi mishinga iteganyijwe nk’uwo kubaka amazu Kinyinya, ashobora kugurwa n’abantu bafite umushahara uringaniye. Ariko RSSB irimo kungurana inama kuri uwo mushinga n’abo bireba bose kugira ngo utangire.
Ni ngombwa ko abantu bumva ko umukozi yiteganyiriza amafaranga 8% gusa ku mashahara we fatizo. 6% akajya muri pansiyo na ho 2% akajya mu byago bikomoka ku kazi. Kandi iyo umukozi atanze imisanzu mu gihe cy’imyaka 15 nyuma akajya muri kiruhuko cy’izabukuru, abona pansiyo ingana na 30% y’umushahara fatizo, buri mwaka wiyongereye kuri iyo 15 hagenda hiyongeraho 2%.
Kugira ngo RSSB ibashe kubona ayo mafaranga ava kuri 6% y’ayo umuntu yiteganyirije akagera kuri 30% ahabwa atakiteganyiriza, ikora ishoramari ry’ayo mafaranga kugira ngo abyare inyungu.



















TANGA IGITEKEREZO