Ushinzwe gutanga inguzanyo yatangaje ko igikorwa cyo kugabanya abakozi gitewe nuko hari tekinoloji yihuta ndetse n’uburyo ibintu byakorwagamo bukaba bugenda buhindagurika.
Inkuru dukesha The New Times ivuga ko mu itangazo KCB yashyize ahagaragara yagize iti “KCB imaze imyaka ibiri ivugurura imikorere yayo mu kunoza imitangire ya serivisi n’uburyo bwo kwita ku bakiriya kugira ngo tubagezeho ibyo bifuza.”
Iryo tangazo rikomeza rigaragaza ko iryo genzura na n’ubu rigikomeza mu kureba imikorere inoze ikigo nka KCB cyakoresha, ryasanze hari impinduka zikomeye ziturutse ku ikoranabuhanga ryihuta.
Nubwo hirinzwe gutangaza umubare w’abazagirwaho ingaruka n’iryo vugurura, KCB iheruka gusezerera abakozi bayo 28 bakoreraga mu Rwanda muri uku kwezi. KCB ivuga ko byose byakozwe hakurikijwe amategeko ndetse ibyinshi ikazabitangaza ubwo igikorwa cy’amavugurura kizaba kirangiye.
Ntabwo ari ikibazo cya KCB, kuko hari n’izindi banki nazo zagabanyije abakozi kubera amikoro zirimo Bank of Africa Kenya, Standard Chartered, Ecobank, Family Bank, Sidian na Islamic financier First Community Bank.



















TANGA IGITEKEREZO