00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiteganyijwe mu cyumweru cyahariwe kuzigama cyatangijwe mu Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 25 October 2024 saa 10:24
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kuzigama, aho biteganyijwe ko Abanyarwanda bazungurana ibitekerezo bakangurirwe ibyiza bikubiye mu muco wo kuzigama hagamijwe kugera ku iterambere no guteganyiriza izabukuru.

Kuzamura ubwizigame ni imwe mu ntego nyamukuru u Rwanda rwihaye muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere rirambye, NST2, aho buzava kuri 12.5% bukagera kuri 25.9% by’Umusaruro mbumbe w’igihugu.

Iki cyumweru cyatangijwe ku wa 24 Ukwakira 2024, gifite insanganyamatsiko igaruka ku gukangurira Abanyarwanda kuzigama, bashora imari biteze imbere.

Kizarangwa n’ibikorwa birimo kwigisha, gushishikariza no kwegereza abagenerwabikorwa serivisi z’imari zijyanye no kuzigama, ariko hashyigikiwe ku bwizigame bw’igihe kirekire bugira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko muri iki gihe biragaragara ko ubwizigame bwagiye bwiyongera, icyakora akavuga ko bidahagije, igihugu kikaba gikeneye kuzamura iyo mibare y’abizigama.

Ati “Kongera ubwizigame n’ishoramari bizatuma inyungu ku nguzanyo zigabanuka kandi abashoramari babone inguzanyo zidahenze. Ubwizigame kandi buzazamura ubukungu bw’umuntu ku giti cye n’ubw’igihugu muri rusange bityo turusheho twihesha agaciro kandi twubaka ubukungu butajegajega”.

Mu bindi bikorwa by’ingenzi biteganyijwe harimo kumurika uburyo bunyuranye bwo kuzigama, bikozwe n’abafatanyabikorwa mu gutanga serivisi z’imari, gushora imari no kwiteza imbere hifashishijwe impuguke mu by’imari, ubwishingizi, isoko ry’imari n’migabane, n’abandi.

Igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo Kuzigama ku rwego rw’igihugu kizabera mu Karere ka Nyaruguru kuwa 26 Ukwakira 2024 nyuma y’Umuganda rusange.

Kizasozwa ku itariki ya 31 Ukwakira 2024 hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzigama.

Ubwizigame bwa 28% by’umusaruro mbumbe w’igihugu u Rwanda ruzaba rwagezeho mu myaka itanu iri imbere, ni amafaranga menshi cyane.

Ugereranyije na miliyari 16.355 Frw by’umusaruro mbumbe wabarurwaga ko u Rwanda rugezeho mu 2023, wabona ko ubwo bwizigame bwaba ari miliyari zirenga 4580 Frw, icyo gihe kandi umusaruro mbumbe w’u Rwanda uzaba wariyongereye cyane.

Bimwe mu bintu nyamukuru bikomeje kudindiza gahunda y’ubwizigame harimo n’Abanyarwanda bihebeye ibimina, aho kugana serivisi z’imari kugira ngo ayo bizigama na yo abyazwe umusaruro mu bundi buryo.

Nko mu 2021 ibimina byabarizwagamo abarenga miliyoni ebyiri bizigamiye hafi miliyari 49 Frw, aho abarenga 70% ari abagore, icyakora akavuga ko bari kugerageza gushaka amakuru y’aba bantu ubundi ibigo bitanga serivisi z’imari bikaberekezaho amaso.

Mu bimina bigera ku bihumbi 90 byibuze ibigera kuri 2000 ni byo byifashisha ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari.

Imishinga yo guteza imbere urwego rw’imari mu myaka itanu iri imbere izanafasha kongera umubare w’Abanyarwanda basobanukiwe neza kandi bazi imikoreshereze ya servisi z’imari bagere kuri 90% bavuye kuri 71.4%, imibare yo mu 2020.

Ingingo yo kongera imbaraga muri gahunda yo kwishyurana no kohererezanya amafaranga bishingiye ku ikoranabuhanga mu gihugu no hanze yacyo na yo iri mu zizitabwaho.

Icyakora hari aho u Rwanda rugeze kuko umubare w’abakoresha servisi za banki hakoreshejwe telefone wiyongereyeho 18% uvuye ku bantu 2.444.652 muri Kamena 2022 ugera ku bantu 2.529.108 muri Kamena 2023.

Mu myaka itanu igiye kuza biteganywa ko umubare w’Abanyarwanda bafite imyaka y’ubukure kandi bakoresha serivisi z’imari mu buryo bwanditse uzagezwa kuri 95% uvuye kuri 77% bariho muri 2020.

Abanyarwanda bagiye kumara icyumweru bigishwa ibyiza byo kuzigama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages