Uyu muhango wabereye ku Biro by’Ikigega Agaciro mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 23 Mutarama 2018.
Ni ubwa mbere BUFMAR nk’ikigo itanze amafaranga mu Kigega Agaciro, igikorwa giheruka cyakozwe n’abakozi bayo mu 2014, batanze agera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa BUFMAR, Rwagasana Erneste, yavuze ko gutanga umusanzu mu Kigega Agaciro, ari ukugira uruhare mu kuzamura u Rwanda by’umwihariko kuri bo bikaba biri no mu ntego z’umuryango wabo.
Yagize ati “Iyo Umuryango uvuga ngo intego yacu ni ukureba icyateza imbere Umunyarwanda mu mibereho ye atari mu rwego rw’ubuzima gusa ahubwo muri rusange, mu by’ukuri ubu ngubu dukoze inshingano zacu, turashima n’Imana kuba idushoboje gukora iki gikorwa.”
Yakomeje avuga ko ibigo byigenga n’imiryango itari iya leta n’abantu ku giti cyabo bakwiye kurushaho kwiyumva muri iki kigega, cyashyizweho mu rwego rwo kurinda igihugu gutega amaboko kuko akimuhana kaza imvura ihise.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro, Jacques Kayonga washimiye BUFMAR ku musanzu yatanze, yasabye ibindi bigo gukomeza kwiyubakira igihugu nabyo bigira icyo bitanga, ndetse avuga ko kuri ubu bongereye ibikorwa by’ubukangurambaga kuko babonaga abantu basa n’abatangiye kubyibagirwa.
Ati “Ikigamijwe ni uko dushobora kugira ikigega gishobora kuzajya gufasha leta, tugashobora kuba twagabanya inguzanyo n’imfashanyo dukura hanze. Mu gihe tutari twabigeraho ni ngombwa ko dukomeza dukangurira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kugira ngo zikomeze zitange umusanzu.”
Ikigega Agaciro cyatangijwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda zisanzwe za Leta Abanyarwanda babigizemo uruhare, no kwihesha agaciro batarambirije ku nkunga z’amahanga gusa.
Ni icyifuzo cyatekerejwe n’Abanyarwanda ubwabo, kiza kwemezwa mu Nama y’Umushyikirano mu 2011, gitangizwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuwa 23 Kanama 2012.
Abanyarwanda b’ingeri zose n’ibyiciro bitandukanye kuri uwo munsi ku ikubitiro bahise bashyiramo amafaranga agera kuri miliyari imwe na miliyoni 200
Kugeza ubu iki Kigega kimaze gutangwamo amafaranga angana na miliyari 47 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri yo 70% yagurijwe amabanki, aho atanga inyungu igera ku 10% buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO