BK Insurance itangaje ibi mu gihe hizihizwa icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya.
Umuyobozi Mukuru wa BK Insurance, Alex Bahizi yavuze ko iki cyumweru bakinjiyemo bafite intego yo kurushaho gufata neza abakiliya babo.
Ati “Icyo dukora kugira ngo twite ku bakiliya bacu, icya mbere ni ukubagenera serivisi zisubiza ibyifuzo byabo. Kuko turi umwishingizi rero tuba tugomba gutanga ubwishingizi ku mitungo y’abantu itandukanye, hari imitungo itimukanwa, hari imitungo yimukanwa, igendanwa, ubucuruzi ubukorerwa mu gihugu n’ubukorerwa hanze ndetse tugatanga n’ubwishingizi kuri sirivisi z’abantu bikorera.”
Imwe mu ntego zifitwe n’iki kigo cy’ubwishingizi, ni ukwimakaza uburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo buri mukiliya serivisi azajya ashaka azajya ayibona atavuye aho ari nk’uko byatangajwe na Maurice Nzaramba ushinzwe ibijyanye n’indishyi muri iki kigo.
Nzaramba ati “Ubutumwa tabafitiye ni ubwo kubamenyesha ko sosiyete y’ubwishingizi ya Banki ya Kigali izakomeza kunoza serivisi ibaha cyane hisunzwe ikoranabuhanga, aho hazoroshywa kurushaho uburyo bwo kumenyekanisha ndetse no kuzuza ibisabwa ndetse no kumenya aho dosiye y’impanuka ndetse na dosiye isaba indishyi igeze.”
BK Insurance itanga ubwishingizi burebana ahanini n’ibishingiye ku mpanuka, ibyago ndetse bishingiye ku mitungo nk’imodoka, inyubako n’ibindi bikorwaremezo.
Ku bakora ingendo mpuzamahanga na bo ubwishingizi bwa Banki ya Kigali bwabatekerejeho bubazanira ubwishingizi bugurwa n’aberekeje mu mahanga mu rwego rwo kwirinda ko hazabaho gusiragira mu gihe cy’impanuka cyangwa ibindi byago.
Uretse abakora ingendo zo mu mahanga, BK Insurance yishingira n’abakora ubucuruzi kuko ubu bwishingizi bwishingira n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa by’umwihariko ibinyuzwa mu mazi (marine cargo) n’ibindi.
Mu gihe hejuru ya 70% by’Abanyarwanda bakora ubuhinzi usanga ibikorwa bibwerekeye bitishingirwa ku kigero gishimishije, ubwishingizi bwa Banki ya Kigali bwahisemo gukorana n’abahinzi n’aborozi kugira ngo icyo kibazo gikemuke burundu.
Ubu bwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi buri mu bigamije gufasha Abanyarwanda gutera imbere no gutinyuka imishinga y’iterambere ariko yishingiwe mu rwego rwo kwirinda ibihombo biterwa n’ibiza cyangwa imihindagurikire y’ikirere.
Sosiyete y’Ubwishingizi ya Banki ya Kigali kandi igaragaza ko Abanyarwanda bari bakwiye gutinyuka kwishingira ibikorwa byabo binyuranye kuko impanuka itera itateguje.










Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!