Tekana Personal Pension Scheme ni uburyo bwo kwiteganyiriza buzajya bufasha abantu ku giti cyabo kuzigamira izabukuru hashingiwe ku byifuzo n’amahitamo yabo.
Abakiliya b’ubu buryo kandi bazaba bafite amahirwe yo kubona inyungu ziva ku ishoramari imisanzu yabo izakoreshwa.
Umuyobozi Mukuru wa BK Capital, Siongo Kisoso, yavuze ko ubu buryo bushya babutangije mu rwego rwo gufasha abantu gukomeza kubona amikoro ababeshaho mu gihe cy’izabukuru.
Yagize ati “Muri BK Capital tuzi agaciro k’igenamigambi ry’amasaziro mu kugira ubwiteganyirize bw’igihe kirere butekanye. Twafunguye Tekana Personal Pension Scheme tugamije gushyigikira abantu tubaha uburyo bwizewe kandi bukwiye bwo guteganyiriza amasaziro yabo. Ibyo bizatuma batuza kandi bisanzure ku mafaranga yabo mu myaka y’izabukuru”.
Yongeyeho ko kandi batangije ubu buryo bushya mu gufasha abantu kugira ahazaza heza bo n’imiryango yabo.
Ati “Twizera ko buri wese akwiye amahirwe yo guhagarika akazi ku bw’izabukuru afite ubwiteganyirize butuma atekana. Hamwe na Tekana Personal Pension Scheme’ dushaka gufasha abantu ku giti cyabo hirya no hino mu gihugu kubaka ahazaza heza habo ndetse n’imiryango yabo”.
Inyungu zo kwizigamira muri Tekana Personal Pension Scheme ni uko abanyamuryango bazajya bahabwa inyungu ku bwizigame bafite kuko umusanzu wabo uzajya ushyirwa mu ishoramari ryunguka nk’impapuro mpeshwamwenda inyungu zivuyemo n’abakiriya bakazibonaho.
Ikindi ni uko ubu buryo butagenewe gusa umukozi ufite ahantu runaka akorera ahubwo n’abikorera bemerewe kwizigamira muri Tekana Personal Pension Scheme.
Mu gihe kandi umunyamuryango wa Tekana personal pension ageze mu gihe cyo guhabwa ubwizigame bwe bw’izabukuru azajya aba afite amahitamo anyuranye yo guhabwa amafaranga ye haba kuyahererwa rimwe, kuyahabwa buri kwezi cyangwa kujya ahabwa inyungu zayo gusa.
Abanyamuryango ba Tekana Personal Pension kandi bazajya bahabwa ubujyanama mu bijyanye n’igenamigambi ry’imari banabashe gukurikirana ibijyanye n’ubwizagame bwabo bakoresheje internet.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!