00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashuri menshi i Huye atuma bakoresha Konti ya Nteganyiriza Minuze

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 June 2016 saa 10:06
Yasuwe :

Kuba Akarere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo gafite amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye arenga 230 bituma ababyeyi bateganyiriza abana babo bakiri bato kugira ngo bazanaminuze, aho abakiriya ba Cogebanque bakoresha konti yo kuzigamira amashuri ya Nteganyiriza Minuze.

Umuyobozi w’Ishami rya Cogebanque i Huye, Karegeya Charles, avuga ko ababyeyi benshi bumva iyi gahunda yo guteganyiriza abana babo bakiri bato kugira ngo bazige mu mashuri meza, gusa akemeza ko ubwitabire butaragera ku rwego rushimishije.

Yagize ati “Ubwitabire bwo kuzigamira amashuri y’abana bakiri bato buzabagoboka bakuze burahari nubwo budahagije, haracyari urugendo rwo gusobanurira abantu.”

Abakiriya ba Cogebanque bashobora kuzigamira amashuri y’abana babo banyuze kuri konti yo kuzigama ya Nteganyiriza Minuze iboneka ku mashami yose ya Cogebanque mu Rwanda.

Karegeya asobanura ko Nteganyiriza Minuze ari uburyo bwo guteganyiriza umwana ukiri muto kugira ngo azige neza.

Iyi konti ntisaba ubushobozi buhambaye kuko buri mukiriya yizigama bitewe n’uko ashaka mu gihe runaka bikazamufasha kwishyura uburezi bw’umwana we bitamuvunnye.

Nubwo iyi ari imwe muri serivisi zisabwa cyane muri aka karere karangwamo amashuro 51 yisumbuye, 90 abanza na 96 y’incuke, konti ya Shobora y’inguzanyo z’igihe gito n’ikirekire ku mishinga ni indi serivisi isabwa cyane muri uyu mujyi washinzwe mu 1971 witwa Astrida, ikoreshwa cyane n’abacuruzi barangura ibintu i Kigali bagacuruza mu ntara y’Amajyepfo n’i Burundi.

Cogebanque, ni banki nyarwanda y’ubucuruzi yatangiye gutanga serivisi mu 1999 ifungura ishami i Huye mu 2005 aho ikorera mu nyubako yo kwa Bihira Juvenal ku muhanda ujya kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye n’isoko rya Huye.

Muri iyi ntara y’Amajyepfo, Cogebanque ihafite andi amashami i Muhanga, Nyamagabe na Ruhango.

Karegeya Charles,Umuyobozi w’Ishami rya Cogebanque i Huye
Ishami rya Cogebanque i Huye ryafunguwe mu 2005 rikorera mu nyubako yo kwa Bihari ku muhanda ujya ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages